Uruganda Hima Cement Rwo Muri Uganda Rwahiye

Uruganda rukora isima rwo muri Uganda, Hima Cement, rwafashwe n’inkongi kuri uyu wa Gatandatu, bituma ruba ruhagaritse imirimo yo gutunganya isima igurishwa mu bihugu byinshi byo mu karere.

Urwo ruganda ruherereye mu mujyi wa Kasese, rwafashwe n’inkongi ahagana saa 12:30 ku isaha yo muri Uganda. Imibare y’ibanze igaragaza ko iyo nkongi yahitanye abakozi batatu b’uruganda.

Ntabwo uruganda rwose rwahiye, ariko hangiritse igice kinini.

Polisi ya Uganda yatangaje ko amakuru y’ibanze agaragaza ko inkongi yatangijwe n’iturika ry’ahabikwaga ibikomoka kuri peteroli.

- Kwmamaza -

Yakomeje iti “Abantu batatu bahise bitaba Imana, batandatu barakomereka.”

Yavuze ko mu bakomeretse harimo abantu batatu barembye cyane.

Umuyozozi wa Hima Cement, Jean Michel Pons, yatangaje ko abashinzwe kurwanya inkongi mu ruganda ku bufatanye n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’irya UPDF, babashije kugenzura uwo muriro mu gihe kitageze ku isaha imwe.

Yakomeje ati “Ibikorwa byacu kuri Hima Plant byahagaritswe mu gihe tugihanganye n’iki kibazo no kugira ngo inkongi ikumirwe burundu. Ubuzima n’umutekano by’abakozi n’abafatanyabikorwa bacu bikomeza kuza ku isonga.”

Uyu muyobozi we yavuze ko hakomeretse abantu umunani.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version