Urukiko Rw’Ikirenga Rwa Kenya Rwanze Ko Polisi Ijya Haiti 

Abapolisi ba Kenya basabwe guca urugomo mu gihugu

Umucamanza mu rukiko rw’ikirenga rwa Kenya yanzuye ko bidakwiye ko Polisi y’iki gihugu yoherezwa mu Haiti kurwanya udutsiko tw’abagizi ba nabi bahashinze ibirindiro.

Uwo mucamanza yavuze ko we na bagenzi be basanze kohereza abapolisi ba Kenya muri Haiti bidakurikije amategeko.

Icyakora abacamanza bavuga ko ahantu nka Haiti hoherezwa abasirikare aho kuba abapolisi.

Ngo nibyo biteganywa n’amategeko.

- Advertisement -

Kenya yiyemeje kuzohereza abapolisi bayo muri Haiti bakazafatanya n’abandi bazava mu bindi bihugu.

Urukiko rw’ikirenga rwa Kenya ruvuga ko amategeko ya Kenya avuga ko yohereza abapolisi mu gihugu runaka iyo ibihugu byombi bifitanye amasezerano yo kohererezanya abapolisi.

N’ubwo ubutabera bwa Kenya bwemeje ko uwo ari wo mwanzuro wabwo, ku rundi ruhande Guverinoma yo yavuze ko izajuririra icyo cyemezo.

Mu mezi yashize Minisitiri w’intebe wa Haiti witwa Ariel Henry yabwiye Umuryango w’Abibumbye ko igihugu cye gikeneye umutwe ushinzwe umutekano ngo uze gufasha gutekanisha Haiti.

Abagizi ba nabi muri Haiti bagenzura 80% by’Umurwa mukuru wose wa Haiti ari wo Port-au-Prince.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version