Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urukiko Rw’Ikirenga Rwasabwe Gutesha Agaciro Itorwa Rya Museveni
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Urukiko Rw’Ikirenga Rwasabwe Gutesha Agaciro Itorwa Rya Museveni

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 February 2021 8:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bobi Wine yaraye yanditse inyandiko ayigeza ku Rukiko rw’Ikirenga atanga ingingo zerekana ko yibwe amajwi mu Matora y’Umukuru w’Igihugu aherutse yatsinzwe na Yoweri Museveni.

Abanyamategeko be basabye Urukiko rw’Ikirenga kuburizamo ibyavuye mu matora kandi bagakora k’uburyo Museveni atazongera kwiyamamariza kuyobora Uganda ukundi.

Ahagana saa saba z’amanywa( ni ukuvuga saa sita z’amanywa ku isaha y’i Kigali) nibwo abanyamategeko ba Bobi Wine bagejeje ziriya nyandiko ku Rukiko rw’Ikirenga rwa Uganda.

Me Medard Segona uyoboye itsinda rya bariya banyamategeko avuga ko bafite ibimenyetso bidakuka byerekana ko abasirikare ba Uganda binjiye mu byumba by’itora  bahinduranya amasanduku yari yatorewemo bagamije kongerera amajwi Museveni.

Segona avuga ko Museveni yakoresheje ingabo na Polisi kugira ngo batere abaturage ubwoba, bamutore kandi batamushakaga.

Yabwiye Ijwi ry’Amerika ati: “ Twiboneye n’amaso yacu ukuntu ibyari amatora babihinduye ahantu hateye ubwoba, aho umuntu atora uwo yategetswe kurusha gutora uwo ashaka.”

Yunzemo ko bigaragara ko amatora ayo ariyo yose Museveni azitabira, atazigera akorwa muri Demukarasi isesuye.

Ibyavuye mu matora yabaye tariki 14, Mutarama, 2021, byerekanye ko Museveni ari we wayatsinze afite amajwi 58% mu gihe Bobi Wine we yagize 35%.

Abayakurikiranye bemeza ko kuba Perezida Museveni yaragize amanota angana kuriya byerekana ko uwo bahanganye atoroshye.

Byabaye ubwa mbere mu mateka ya Politiki ya Uganda guhera muri 1986 ubwo yajyaga ku butegetsi, Museveni atorwa ku majwi angana uriya.

Bavuga ko iyo Bobi Wine aza guhabwa ubwisanzure mu kwiyamamaza kwe, ibintu byari kumera ukundi muri Politiki ya Uganda.

Hari umwarimu wigisha Politiki mpuzamahanga muri Kaminuza y’u Rwanda witwa Dr Ismael Buchanan wigeze kubwira Taarifa ko gutsinda Museveni muri ariya matora byari bigoye kuko no mu kwiyamamaza abantu bose batahawe amahirwe angana.

Twamubajije niba abona ariya matora azaba mu mucyo, adusubiza ko ntawabyemeza kuko ‘iyo urebye uko abakandida bahawe amahirwe yo kwiyamamaza,’ usanga hari abahejwe bityo ko kugira ngo bazatorwe babe batsinda bigoranye.

Bobi Wine si we wa mbere uzaba aregeye Urukiko rw’Ikirenga avuga ko Museveni yamwibye amajwi.

Mu mwaka wa 2001 no muwa 2006 Dr Kizza Besigye yaramureze biburizwamo. Mu mwaka wa 2016 Amama Mbabazi nawe yaramureze ariko ntibyagira icyo bitanga.

Amahanga ategereje kureba icyo ikirego cya Bobi Wine kizatanga kuri iyi nshuro.

Bobi Wine avuga ko Perezida Museveni yamwibye amajwi
TAGGED:AmajwiAmatoraBobifeaturedMuseveniUrukikoWine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Igihe Kirageze Ngo Dushyire Ibintu Mu Bikorwa-Dr Biruta Avuga Kuri CHOGM
Next Article Hasigaye Amasaha Make RwandAir Ikajya i Bangui
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?