Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urukiko Rw’Ikirenga Rwatesheje Agaciro Ikirego Kinenga Ububasha Bwa RIB Bwo Gusaka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Urukiko Rw’Ikirenga Rwatesheje Agaciro Ikirego Kinenga Ububasha Bwa RIB Bwo Gusaka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 January 2024 11:33 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uru rukiko rwanzuye ko ikirego cyari cyaratanzwe na Edward Murangwa cy’uko RIB idakwiye gusaka abantu iterekanye uruhushya ihabwa n’urukiko nta shingiro gifite.

Murangwa yari yaratanze iki kirego muri Mata, 2023.

Urukiko rwanzuye ko abagenzacyaha bafite ububasha bwo gusaka umuntu cyangwa ahantu batitwaje inyandiko y’urukiko igihe cyose bafite amakuru y’uko icyaha bakurikiranye cyakozwe n’uwo muntu cyangwa cyakorewe aho hantu.

Murangwa yari yararegeye Urukiko rw’ikirenga avuga ko ingingo ya 10 igize itegeko rigena imikorere ya RIB iyemerera gusaka umuntu cyangwa inyubako nta ruhushya  rw’urukiko, ikabikora igihe cyose ifite amakuru ahagije atuma runaka akekwaho icyo cyaha cyangwa ayo makuru akaba ahagije k’uburyo aherwaho hakekwa ko ahantu runaka hakorewe cyangwa hagiye gukorerwa icyaha.

Uyu Munyarwanda yavugaga ko izo ngingo zibangamiye izindi ziri mu Itegeko nshinga zivuga ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa kandi ko umuntu ari uwo kubahwa ntavogerwe mu bye bwite.

Avuga kandi ko muri iri tegeko riruta ayandi, harimo ko Leta ifite inshingano zo kurinda umuturage ibyo byose.

Murangwa yashingiye kuri ibi avuga ko RIB nka rumwe mu nzego za Guverinoma idakwiye kwinjira kwa runaka kumusaka iterekanye inyandiko itanzwe n’urukiko kuko kubikora byaba ari ukwica uburenganzira bwa muntu.

Yemeza ko kubikora gutyo ari ukwica nkana ingingo ya 43 y’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Mu kwanzura kuri uru rubanza, Urukiko rw’ikirenga rwavuze ko rwasanze ibyo Murangwa anenga zimwe mu ngingo z’itegeko rishyiraho  RIB nta shingiro bifite kuko nta ngingo n’imwe mu ziyishyiraho zihabanye n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

TAGGED:featuredIkirengaItegekoRIBRwandaUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rusizi: Barasaba Ko Amashyuza Azitirwa
Next Article Rwanda: Ibigo Birindwi Bicukura Amabuye Y’Agaciro Byahagaritswe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?