Lord Reed uyobora Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza yatangaje ko we na bagenzi be basanze gahunda y’Ubwongereza n’u Rwanda yo kurwoherereza abimukira ngo babanze barubemo mbere yo kwemererwa kuba mu Bwongereza idakurikije amategeko.
Ni icyemezo gifashwe nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere Suella Braverman wakurikiranaga iby’iyi gahunda ku ruhande rw’Ubwongereza yirukanywe mu nshingano.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Umukuru warwo yavuze kenshi ko rwakoze ibyo rwagombaga gukora ngo iyo gahunda igerweho.
Perezida Kagame yavuze ko igihe cyose Ubwongereza buzaba bwanogeje ibyo kuzana abo bantu mu Rwanda, buzasanga rwiteguye.
Ni kenshi yavuze ko abarushinja kubishakamo indonke bibeshya kuko rwo rwarangiye kera kwakira abagira igihugu.