Connect with us

Mu mahanga

Urukiko Rw’Ikirenga Rw’Ubwongereza Rwanze Ibyo Kohereza Abimukira Mu Rwanda

Published

on

Yisangize abandi

Lord Reed uyobora Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza yatangaje ko we na bagenzi be basanze gahunda y’Ubwongereza n’u Rwanda yo kurwoherereza abimukira ngo babanze barubemo mbere yo kwemererwa kuba mu Bwongereza idakurikije amategeko.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere Suella Braverman wakurikiranaga iby’iyi gahunda ku ruhande rw’Ubwongereza yirukanywe mu nshingano.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Umukuru warwo  yavuze kenshi ko rwakoze ibyo rwagombaga gukora ngo iyo gahunda igerweho.

Perezida Kagame yavuze ko igihe cyose Ubwongereza buzaba bwanogeje ibyo kuzana abo bantu mu Rwanda, buzasanga rwiteguye.

Ni kenshi yavuze ko abarushinja kubishakamo indonke bibeshya kuko rwo rwarangiye kera kwakira abagira igihugu.

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version