Urumogi Rufite Agaciro Karenga Miliyoni 12 Frw Rwafatiwe Ngororero na Rubavu

Polisi y’u Rwanda mu bihe bitandukanye ni ukuvuga  tariki ya 20 na 21 Gicurasi, 2021  abapolisi bakorera mu Karere ka Rubavu na Ngororero bafashe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 12, 189.

Taarifa yabaze isanga ruriya rumogi rufite agaciro karenga miliyoni 12 Frw.

Polisi yabafatiye mu mirenge ya Rugerero mu Karere ka Rubavu( aha hafatiwe urupfunyika 4, 300) naho mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Muhororo mu Kagari ka Myiha hafatirwa udupfunyika 7,889.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa ruriya rumogi byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

- Advertisement -

Yagize ati “Urwafatiwe mu Karere ka Rubavu rwafatanwe uwitwa Subiramunama w’imyaka 46 na Mujawimana w’imyaka 28. Subiramunama niwe warufatanwe ahita ajya kwerekana aho yari arukuye kwa Mujawimana. Subiramunama avuga ko Mujawimana ariwe wamuhuje na musaza we ukorera  ubumotari mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo arwoherereza mushiki we ajya kurukurayo.”

Avuga ko tariki ya 21 Gicurasi, 2021 ahagana saa yine za mu gitondo abapolisi bakorera mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Muhororo bari bafite amakuru ko hari abantu babiri bagiye gutambuka bafite urumogi.

Abo bantu baje gucika Polisi ariko urumogi bari bafite bararujugunya.

Abapolisi bararufashe basanga rupfunyitse mu dupfunyika 7,889.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba isaba abantu kureka kwijandika mu biyobyabwenge.

Ivuga ko n’ubwo hari abaturage benshi bamaze gusobanukirwa ububi bwabyo bakaba aribo bagira uruhare mu gufata abarucuruza n’abarukwirakwiza binyuze mu gutanga amakuru, ariko hari n’abandi bakirucuruza, bakanarunywa kandi bitemewe.

Abafashwe ndetse n’urumogi bafatanywe bashyikirijwe  bUrwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo hatangire iperereza.

Subiramunama w’imyaka 46 na Mujawimana w’imyaka 28

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

CIP Karekezi Bonaventure, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba( Photo@VOA)

Urumogi ni ikibazo mu ngeri nyinshi…

Taarifa yabonye amakuru avuga ko urumogi barupfunyika mu byiciro bibiri.

Hari agapfunyika kanini bita boule gafite agaciro ka Frw 2000 n’agapfunyika gato gafite agaciro ka Frw 1000.

Iyo urebye ukuntu iki kiyobyabwenge gihenda n’uburyo cyangiza abakinywa bigaragara ko kukirwanya ari ingenzi.

Kuba akantu kadapima amagarama 100 kagura Frw 1000 cyangwa Frw 2000 byumvikanisha ko abagura turiya dupfunyika bibahenda bityo bikabasaba gushakisha aho bakura amafaranga uko bishoboka kose.

Ababaswe n’iki kiyobyabwenge bahora bashakisha uburyo bwo kubona amafaranga yo kukigura bamwe bakiba cyangwa bagakora mu bundi buryo bubibashoboza.

Ubwonko ni inyama ihura n’ibibazo iyo umuntu yanyoye ibiyobyabwenge. Izi ni ingaruka urumogi rubugiraho

Ikindi kibi cy’urumogi ni uko iyo rwamaze kubata umuntu rutuma umubiri we utakaza imbaraga zo kubyaza umusaruro ibyo arya bityo agahorota.

N’ubwo urumogi rutari ku rwego rumwe n’ibindi biyobyabwenge bikaze nka heroine, Cocaine, Methamphetamine n’ibindi, ariko narwo ni ikiyobwenge gikenesha, cyangiza kandi gihungabanya n’umutekano w’abaturuge.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version