Uruzinduko Rwa Tshisekedi Muri Israel Rugamije Iki?

Ku rubuga rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel hari ho ifoto ya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yururuka indege ku kibuga mpuzamahanga Ben Gurion kiri i Tel Aviv.

Amakuru avuga ko agiye muri Israel kuvugana n’abayobozi bayo iby’uko yafungura Ambasade y’igihugu cye muri Israel.

Abaye Perezida wa mbere wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo usuye Israel guhera mu mwaka wa 1985. Icyo gihe iki gihugu kitwaga Zaïre.

Iby’uko ibiganiro bye na Minisitiri w’Intebe wa Israel Naftali Bennett na Perezida wa Israel Bwana Isaac Herzog na Minisitiri we w’ububanyi n’amahanga biri byibande k’ugushinga Ambasade i Tel Aviv bishingirwa ku ijambo Tshisekedi yagejeje ku bayobozi bakuru b’i Yeruzalemu mu mwaka wa 2020.

- Advertisement -

Icyo gihe yari yitabiriye ihuriro ry’Abayahudi bavuga rikijyana ku isi hose ariko baba muri America ryitwa AIPAC(American Israel Public Affairs Committee).

Ni ihuriro ngarukamwaka.

Yababwiye ko igihugu cye kiteguye gukomeza umurunga ugihuza na Israel kandi ko imwe mu ntambwe izabyerekana ari ugufungura Ambasade i Tel Aviv.

Felix Tshisekedi yasabye ubuyobozi bukuru bwa Israel kureba uko nabwo bwatera intambwe muri uyu mujyo, ibintu bikaba byiza kuri buri ruhande.

Yaboneyeho gutumira abashoramari bo muri Israel kuza kureba amahirwe bayishoramo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Birashoboka ko mu byajyanye Tshisekedi i Yeruzalemu harimo no gutsura ubufatanye mu by’ubumenyi na science, ikoranabuhanga, iryo mu buhinzi ndetse no mu bya gisirikare.

Times of Israel yanditse ko Israel yigeze kubana neza na Zaïre ya Mobutu Sese Seko, kugeza mu mwaka wa 1985 ubwo ibihugu byinshi by’Afurika byacanaga umubano nayo bapfa amakimbirane yayo na Palestine ishyigikiwe n’ibihugu byinshi by’Abarabu, ibi nabyo bikaba byarahaga amafaranga menshi ibihugu by’Afurika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version