Urwango Ku Mbugankoranyambaga Rugira Ubukana, Israel Irugarijwe

Abaturage ba Israel bugarijwe n’urwango rumaze iminsi rukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bikozwe n’ibyamamare bikomeye ku isi harimo Gigi Hadid n’umuvandimwe we Bella Hadid.

Ibi byamamare biherutse kwandika kuri Instagram ko Israel ari igihugu cy’abantu banga abandi badahuje, icyo bise ‘racist entity.’

Isabella Khair Hadid uzwi nka Bella Hadid ni umuvandimwe wa Gigi Hadid bombi bakaba ari abanyamideli bakomeye ku isi.

Bafite inkomoko muri Palestine bakaba abakobwa b’umukire ukomoka muri Palestine witwa Mohamed Hadid n’umugore we witwa Yolanda Hadid.

- Advertisement -

Mohamed Hadid yakijijwe no kubaka akanagurisha inzu muri USA.

Igiteye inkeke ni uko aba bakobwa bombi baherutse gukoresha imbuga zabo za Instagram bakabwira abafana babo bari ku isi yose ko Israel ari igihugu kibi, abantu bakwiye kwanga kuko kica inzirakarengane cyane cyane Abanyapalestine.

Intiti zo muri Israel zirateganya kuza guhura zikaganira ku ngaruka inyandiko z’ibyamamare ziyishinja kwanga abanyamahanga zishobora kugira ku mutekano w’Abayahudi aho baba ku isi hose.

Ni ikiganiro kiri buyoborwe n’abantu babiri ari bo Yaakov Katz na Lahav Harkov.

Iki kiganiro kiraba kivuga ku ngaruka ibitero bigize ikiswe Operation Guardian of the Walls byagize mu kuzamura urwango bamwe ku isi bafitiye Israel.

Bellla na Gigi Hadid

Abantu bumve ko ubutumwa butanzwe n’ibyamamare bikomeye ku isi nka Gigi na Bella Hadid bugera ku bantu benshi kandi hakagira ababufatana uburemere cyane cyane iyo bwigisha urwango.

Gigi Hadid afite abantu  66.800.000 bamukurikirana kuri Instagram mu gihe Bella Hadid afite 41,729,845.

Aba ni abaturage bakubye inshuro nyinshi abatuye Israel  kuko imibare yo muri 2019 yerekana ko iki gihugu cyari gituwe n’abaturage 6, 894,000 ni ukuvuga 46.9% by’Abayahudi bose bari ku isi.

Ikindi gihugu kirimo Abayahudi benshi ni Leta zunze ubumwe z’Amerika gituwe n’Abayahudi 5,700,000 ni ukuvuga 38.8%.

Ibi byerekana ko abantu bakurikirana Bella na Gigi Hadid ari benshi cyane ugereranyije n’Abayahudi muri rusange, bikaba ari ikintu giteye inkeke igihe cyose bariya bantu bakumvira ibitekerezo byabo byo kwanga Israel.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version