Atangiza ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko uko Abanyarwanda bari biteze umwaka wa 2020 atari ko bawubonye kandi ngo ni ibisanzwe kuko ntawe umenya ibizaza uko bizagenda. Mu bintu yagarutseho harimo ubuzima, uburezi, ibikorwa remezo, umutekano n’ububanyi n’amahanga.
Perezida Kagame avuga ko urwego rumwe rwerekanye ko rukomeye ari urw’ubuzima kandi ngo ubu rurakomeye k’uburyo rushobora guha serivisi n’abaturuka mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba.
Perezida Kagame yavuze ko ibitaro byitiriwe Umwami Faysal bifite ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye kandi ku rwego rwiza k’uburyo rwaha abaturage serivisi z’ubuzima nziza ndetse n’Abanyamahanga.
Mu burezi Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo COVID-19 yatumye amashuri afunga ariko Leta yaje gufata umwanzuro wo kuyafungura ariko abanyeshuri n’abarimu bakirinda kwandura no kwanduzanya kiriya cyorezo.
Perezida Kagame kandi yavuze ko hari ibyumba by’amashuri byubatswe kugira ngo bigabanye ubucucike bw’abanyeshuri mu mashuri.
Mu bikorwa remezo, yavuze ko Leta yakoze ibikorwa remezo bifasha mu kurinda ibiza nk’imyuzure kandi abaturage babigizemo uruhare.
Yavuze ko n’ubwo hari ababanza kwinubira ko bimuwe ariko nyuma babona ko icyari kigamijwe cyari ingirakamaro kuri bo.
Mu bukerarugendo, yavuze ko u Rwanda rwongeye gutangiza ubukerarugengo, rutangiza inama y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kandi ishoramari rishya rigera ku mishinga 172, ifite agaciro ka 1.000 200 000, ikazahanga imirimo 22 000.
Mu bubanyi n’amahanga Perezida Kagame yavuze ko muri rusange ibintu biri kugenda neza uretse ako yise akabazo gato kari mu Burundi kandi ngo hari ibiganiro k’uburyo kazakemuka.
Yavuze kandi ari nako bimeze kuri Uganda, akemeza ko ibihugu byombi bishaka amahoro kuko ari ingenzi kuri bose.
Mu bubanyi n’amahanga Perezida Kagame yavuze ko muri muri Kamena 2021 u Rwanda rwiteguye kwakira inama ya CHOGAM kandi imyiteguro igenda neza.
Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda baba mu mahanga batanze amafaranga yo kugoboka abaturage bakomwe mu nkokora na COVID-19.
Yashimye abayobozi bo mu nzego z’ibanze barangije manda zabo, abasaba no kuzakomeza gutanga umusanzu wabo aho bari hose.
Umukuru w’Igihugu yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko batagomba kwemera ko ibyo bakoze byose birinda byaba impfabusa, avuga ko igihe u Rwanda rurimo atari icyo gucogora ahubwo ari icyo kurinda ibyo bagezeho.
Yarangije yifuriza abaturage kurangiza umwaka wa 2020 neza bakizagira n’umwaka mwiza wa 2021.
Nyuma yo kuvuga ijambo rye, Perezida Kagame yakiriye ibibazo by’abanyamakuru ndetse ari buganire n’Abanyarwanda bari mu turere twatoranyijwe nka Gicumbi, Karongi, Nyaruguru, Kirehe n’abandi bo mu mujyi wa Kigali muri Kigali Convention Center.