Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urwego rwacu rw’ubuzima rushobora guha serivisi n’abo mu karere- Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Urwego rwacu rw’ubuzima rushobora guha serivisi n’abo mu karere- Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 December 2020 1:09 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Paul Kagame mu kiganiro n'abanyamakuru
SHARE

Atangiza ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko uko Abanyarwanda bari biteze umwaka wa 2020 atari ko bawubonye kandi ngo ni ibisanzwe kuko ntawe umenya ibizaza uko bizagenda. Mu bintu yagarutseho harimo ubuzima, uburezi, ibikorwa remezo, umutekano n’ububanyi n’amahanga.

Perezida Kagame avuga ko urwego rumwe rwerekanye ko rukomeye ari urw’ubuzima kandi ngo ubu rurakomeye k’uburyo rushobora guha serivisi n’abaturuka mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba.

Perezida Kagame yavuze ko ibitaro byitiriwe Umwami Faysal bifite ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye kandi ku rwego rwiza k’uburyo rwaha abaturage serivisi z’ubuzima nziza ndetse n’Abanyamahanga.

Mu burezi Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo COVID-19 yatumye amashuri afunga ariko Leta yaje gufata umwanzuro wo kuyafungura ariko abanyeshuri n’abarimu bakirinda kwandura no kwanduzanya kiriya cyorezo.

Perezida Kagame kandi yavuze ko hari ibyumba by’amashuri byubatswe kugira ngo bigabanye ubucucike bw’abanyeshuri mu mashuri.

Mu bikorwa remezo, yavuze ko Leta  yakoze ibikorwa remezo bifasha mu kurinda ibiza nk’imyuzure kandi abaturage babigizemo uruhare.

Yavuze ko n’ubwo hari ababanza kwinubira ko bimuwe ariko nyuma babona ko icyari kigamijwe cyari ingirakamaro kuri bo.

Mu bukerarugendo, yavuze ko u Rwanda rwongeye gutangiza ubukerarugengo, rutangiza inama y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kandi ishoramari rishya rigera ku mishinga 172, ifite agaciro ka 1.000 200 000, ikazahanga imirimo 22 000.

Mu bubanyi n’amahanga Perezida Kagame yavuze ko muri rusange ibintu biri kugenda neza uretse ako yise akabazo gato kari mu Burundi kandi ngo hari ibiganiro k’uburyo kazakemuka.

Yavuze kandi ari nako bimeze kuri Uganda, akemeza ko ibihugu byombi bishaka amahoro kuko ari ingenzi kuri bose.

Mu bubanyi n’amahanga Perezida Kagame yavuze ko muri muri Kamena 2021 u Rwanda  rwiteguye kwakira inama ya CHOGAM kandi imyiteguro igenda neza.

Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda baba mu mahanga batanze amafaranga yo kugoboka abaturage bakomwe mu nkokora na COVID-19.

Yashimye abayobozi bo mu nzego z’ibanze barangije manda zabo, abasaba no kuzakomeza gutanga umusanzu wabo aho bari hose.

Umukuru w’Igihugu yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko batagomba kwemera ko ibyo bakoze byose birinda byaba impfabusa, avuga ko igihe u Rwanda rurimo  atari icyo gucogora ahubwo ari icyo kurinda ibyo bagezeho.

Yarangije yifuriza abaturage kurangiza umwaka wa 2020 neza bakizagira n’umwaka mwiza wa 2021.

Nyuma yo kuvuga ijambo rye, Perezida Kagame yakiriye ibibazo by’abanyamakuru ndetse ari buganire n’Abanyarwanda bari mu turere  twatoranyijwe nka Gicumbi, Karongi, Nyaruguru, Kirehe n’abandi bo mu mujyi wa Kigali muri Kigali Convention Center.

Ni ikiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
TAGGED:AbanyamakuruCOVID-19featuredKagameLetaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Icyumweru dutangiye si icya ‘House Parties’-CP Kabera
Next Article Kagame avuga ko Afurika izaganira n’ibihugu ifitiye imyenda harebwe uko yakwishyurwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?