Mu Rwanda
Icyumweru dutangiye si icya ‘House Parties’-CP Kabera

Guhera kuri uyu wa Kabiri, Abanyarwanda bagomba kuzajya baba bari mu ngo zabo saa mbiri z’ijoro(ku batuye ahandi hatari muri Musanze). Polisi isaba abaturage kwirinda ibirori bishobora kubakururira COVID-19 muri izi mpera z’umwaka, bitegura no gutangira undi.
Inama y’Abaminisitiri iheruka yafashe imyanzuro mishya yo gukumira ko Abanyarwanda bakomeza kwandura no kwanduzanya COVID-19.
Ni inama yabaye nyuma y’uko imibare y’abanduraga yari yongeye kuzamuka ndetse inzego z’ubuzima zikavuga ko yazamutse ku rwego rutigeze rubaho mbere.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera asaba abaturage kubahiriza ingamba bahawe bakirinda ibirori bibera mu ngo(House Parties) kuko bishobora kuba intandaro yo kwandura no kwanduzanya COVID-19.
Ubutumwa yacishije kuri Twitter bugira buti: “Dutangiye icyumweru kizarangwa n’iminsi mikuru na wikendi ndende! Ibi ntibibe intandaro yo kwandura no gukwirakwiza Koronavirusi. Amateraniro rusange ntiyemewe, uyu si umwanya wo gutegura “House parties.” Mureke twubahirize amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo.”
N’ubwo Polisi ikebura abaturage, icyorezo cya COVID-19 cyo gikomeje guhitana Abanyarwanda.
Kuri iki Cyumweru taliki 20, Ukuboza, 2020 kishe abantu bane biyongereye ku bandi 56.
Leta isaba abaturage kwambara agapfukamunwa aho bagiye hose, gukaraba intoki neza bakoresheje isabune, guhana intera byibura ya metero no kuba bageze mu ngo zabo bitarenze saa tatu z’ijoro(9h00pm).
Guhera kuri uyu wa Kabiri abaturage bagomba kuzajya baba bari mu ngo zabo bitarenze saa mbiri z’ijoro(8h00pm).

Imibare ikomeje kuzamuka,Abanyarwanda barasabwa gukomeza kwirinda
-
Mu mahanga2 days ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Imibereho Y'Abaturage3 days ago
I Karongi ‘Umuryango Wari Uzimye’ Habura Gato!
-
Mu Rwanda2 days ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Mu Rwanda2 days ago
RCS Ivuga Ko Imfungwa ‘Yanze Kumvira’ Umucungagereza Iraraswa
-
Mu Rwanda2 days ago
Umunyarwandakazi Yapfiriye I Dubai
-
Politiki3 days ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Icyorezo COVID-191 day ago
U Rwanda Rugiye Kwakira Inkingo Za COVID-19, Gukingira Ni Ku Wa Gatanu
-
Mu mahanga24 hours ago
Perezida Ndayishimiye Yigishije Abaturage Guhinga Kijyambere