Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urwego Rw’Umuvunyi Rurwanya Akarengane Ngo Jenoside Ntizongere- Umuvunyi Mukuru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Urwego Rw’Umuvunyi Rurwanya Akarengane Ngo Jenoside Ntizongere- Umuvunyi Mukuru

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 April 2025 7:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Nirere Madeleine Umuvunyi mukuru.
SHARE

Madeleine Nirere uyobora Urwego rw’Umuvunyi yabwiye abaje kwifatanya n’abakozi b’Urwego ayobora kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ko rwagiyeho kugira ngo rukumire akarengane ako ari ko kose ndetse gashobora no kuganisha kuri Jenoside nk’uko abazize iyakorewe Abatutsi nabo barenganye.

Avuga ko Urwego rw’Umuvunyi ruri mu nzego z’igihugu zagiyeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, inshingano rufite ikaba iyo kurwanya akarengane na ruswa.

Nirere avuga ko Abatutsi bakorewe Jenoside bakorewe akarengane kuko baziraga uko bavutse.

Ati: “Dukwiye kumva neza inshingano ikomeye y’Urwego rw’Umuvunyi yo kurwanya ako karengane ngo Jenoside ntizongere ukundi. Jenoside yakorewe Abatusi yatwaye ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni, bicwaga amanywa n’ijoro abantu bareba n’amahanga arebera ku mugambi wa politiki wari wateguwe”.

Avuga ko nubwo imyaka ibaye 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, igitangaje ari uko muri iki gihe hakiri abantu bayipfobya ntacyo bishisha kandi bakabikora mu buryo bwose amanywa ava.

Muri bo harimo abasize bakoze Jenoside ariko hakaba n’abakoze Jenoside bagumye mu gihugu, bakabamo abahamwe no gukora kiriya cyaha barangiza ibihano ariko ingengabitekerezio ya Jenoside ibabamo yanga kubavamo mu gihe cyose gishize.

Umuvunyi  Mukuru avuga ko abantu bakwiye kumenya ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri muturarwanda ndetse n’amahanga kuko bitanga umwanya wo gusubiza amaso inyuma abantu bakareba amateka mabi baciyemo, icyayateye n’icyakorwa ngo ntazongere ukundi.

Ati: “  Kwibuka ni ngombwa kandi tuzahora twibuka. Kwibuka ni umwanya wo kongera kubwira abacu ko tubakunda  no kubaha icyubahiro n’agaciro bambuwe. Ni ukongera gushimangira ko uburenganzira bwa muntu bwo kubaho ari ntavogerwa”.

Mu muhango wo kwibuka wabereye ku cyicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi ku Kimihurura hatangiwe isomo ry’amateka ya Politiki y’u Rwanda rwa mbere y’umwaka wa 1994 ryatanzwe na Dr. Buchanan Ismael.

Buchanan yavuze  ku mateka y’u Rwanda  kuva ku gihe y’ubukorani no mu gihe cy’ubyobozi bubi bwakurikiyeho bwateguranye Jenoside ubuhanga bwinshi kugeza buyishyize mu bikorwa mu mwaka wa 1994.

Dr. Buchanan Ismael.

Nirere Madeleine yasabye abaturage gukomeza kwizera urwego ayoboye, avuga ko rwashyizweho kugira ngo rurinde abantu akarengane.

Yizera ko mu kubarinda akarengane, ari naho hazakurira umuco wo kubana mu mahoro no kumva ko abaturage bafite ubuyobozi bubakunze.

Ati:“ Nk’Urwego rw’Umuvunyi tuzakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo dufite, tubaba hafi, tubakomeza, tunabahumuriza ndetse n’ubundi bufasha bakeneye cyane cyane muri ibi bihe bitoroshye kwakira, imbere ni heza ntiduheranwe n’agahinda”.

Urubyiruko ruri mubagomba gufatana Jenoside yakorewe Abatutsi uburemere ntiruyikirense ngo ni uko yabayeho rutaravuka.
TAGGED:AbatutsiAkarenganefeaturedJenosideKwibukaUmuvunyiUrwego
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tanzania: Tundu Lissu Ukomeye Mu Batavuga Rumwe Na Leta Arashinjwa Kugambanira Igihugu 
Next Article Kicukiro: Ababyeyi Barokotse Batishoboye Basaniwe Inzu Undi Ahabwa Iyuzuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Amakipe Ya Volley Azahatanira Igikombe Cy’Intwari Yamenyekanye

Rayon Yaguze Uwakiniraga Mukura

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Mu Myaka Mike Ishize Urwango Ku Bayahudi Rwariyongereye- Amb Weiss 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abatarahererekanya Ibinyabiziga Babikore Inzira Zikigendwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Rwanda: Umubare W’Abarwara Mu Mutwe Kubera Inzoga Uriyongera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Nyanza: Yari Hafi Kurongora None Akurikiranyweho Gusambanya Umwana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?