Urwibutso Rw’Umugore Wa Pierre Nkurunziza Nyuma Y’Umwaka Umwe Apfuye

Ku wa 8 Kamena 2020 – ku wa 8 Kamena 2021, umwaka uruzuye Perezida Pierre Nkurunziza apfuye. Ni urupfu rwavuzweho byinshi byiza n’ibibi, bitewe n’umwuka wa politiki yasize mu Burundi no mu baturanyi babwo.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo u Burundi bwizihije isabukuru y’umwaka umwe w’urupfu rwe, wahujwe n’umunsi wo gukunda igihugu. Wizihirijwe i Gitega mu murwa mukuru wa politiki.

Mu kiganiro kirekire cyatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu, Denise Bucumi, umugore wa Nkurunziza, yagarutse ku buryo bamenyanye n’ibyo amwibukiraho.

Mu mwaka wa 1993 Nkurunziza yarokotse ubwicanyi, icyo gihe akaba yari umwalimu muri kaminuza. Yahise yinjira mu nyeshamba zitwaga FDD z’ishyaka CNDD.

- Advertisement -

Bucumi yavuze uburyo Nkurunziza yagiye atamubwiye, amubeshya ko agiye gusura umuntu w’inshuti yabo kandi ko azagaruka bukeye bwaho.

Icyo gihe Bucumi yari afite umwana w’umwaka umwe n’inda y’amezi ane.

Umugore ngo yategereje Nkurunziza ntiyagaruka, hashize nk’icyumweru abaza abantu, aza kumenya amakuru ko yagiye mu gisirikare. Yasabye uwamuhaye amakuru ko nasubirayo yazamujyanira ibaruwa, akayishyikiriza umugabo we.

Ati “Nuko njya kwandika ibaruwa. Ndandika rero urabona umuntu ubabaye, ndandika mubaza ngo nagukoreye iki cyatuma unsiga utansezeye, byagenze gute, nyine urwandiko rw’umuntu ubabaye.”

“Ndarwohereza, ntabwo natekerezaga ko yansubiza. Nyuma yaje kunsubiza n’amagambo atuje cyane, makeya, arambwira ngo icyatumye ngenda kirahari kandi ntabwo nabikwandikira mu ibaruwa, kereka tubonanye nibwo nabikubwira neza ukabyumva.”

Umunsi wo kumusura ugeze, Bucumi yagiye kureba Nkurunziza, amugezeho amwakiriza byeri, undi arishima cyane.

Bucumi ngo yabyaye umwana wa kabiri umugabo ataragaruka.

Uyu mugore ngo yajyaga gusenga, umunsi umwe umugore amuhanurira ko yamubonye ajya muri Tanzania abundabunda, amarayo akanya gato, agaruka mu cyubahiro gikomeye.

Bucumi ati “Nanjye mbyakira uko nyine kandi ni nako byagenze.”

Muri icyo gihe kubera ko abantu bari bazi ko umugabo we yagiye mu nyeshyamba ziteguraga gutera igihugu, ngo bamuhozagaho ijisho bavuga ko umunsi yahunze bazamenya ko ibintu bigiye kuba bibi mu gihugu.

Mu 2000 Nkurunziza yaje kumutumaho muri Tanzania, ubwo hendaga gusinywa amasezerano na Leta y’u Burundi.

Bucumi ati “Niyo mpamvu nari mfite ubwoba mvuga nti babonye nambutse umupaka baramfata. Nari mfite pasiporo, mfite ibikenewe byose ariko kandi nari nasenze Imana, mbere yo kugenda mbona iranyemereye.”

“Mu kugaruka rero hantu nagiye n’imodoka nkagaruka n’indege, ndi kumwe n’abandi, bampaye umuntu ugenda untunganyiriza ibintu, urumva nagarutse mu cyubahiro, ibyo uriya muntu yahanuye nza kubona ko aribyo, kandi namazeyo amezi atanu gusa.”

Ubuzima bushya muri politiki

Bucumi avuga ko yageze muri Tanzania muri Nyakanga, basinya amasezerano mu Ugushyingo, nyuma y’ukwezi kumwe bataha mu gihugu.

Bageze mu Burundi Bucumi atangira gushaka mwenewabo uza kumucumbikira, asanga ibintu byarahindutse, ahabwa abasirikare bo muri Afurika y’Epfo bo kumurinda, ajyanwa muri Hotel Meridien.

Ati “Nageze muri hoteli nsangamo abasirikare barenga 20, barambwira ngo urarara hano nicyo cyumba cyawe, Nkurunziza azaza agusange hano.”

Mbere y’uko abana bahura na se, ngo yababeshyaga ko yagiye kwiga, atinze atangira kubabeshya ko yatangiye akazi ka kure. Nyuma baje kumusanga mu ishyamba amazemo imyaka umunani.

Nkurunziza ageze mu Burundi yabanje kuba Minisitiri w’Ubutegetsi, nyuma ishyaka rye rimwemeza nk’umukandida ku mwanya wa perezida, aza no gutorwa mu 2005.

Bucumi ati “Naratangaye cyane nshima Imana, nkabona ni ibitangaza. Twarinze turangiza nyine iriya myaka bavuga ko bazamwica, ko nta kwezi azamara, ukwezi akumaze ngo nta mezi atatu, amezi atatu ayamaze ngo nta mwaka, eh! Uko iyo minsi yagendaga ishira nabonaga igitangaza.”

Avuga ko yabanje kugorwa no kuba umugore wa perezida, udafite uburenganzira bwo kwigira mu isoko guhaha indagara nk’uko byahoze.

Urwibutso kuri Nkurunziza

Bucumi avuga ko umugabo we yakundaga gusenga yaba avuye ku kazi cyangwa agiyeyo.

Yakomeje ati “Urwibutso yadusigiye ni ugusenga dukora, kandi nuyu munsi njyewe n’abana dukomeza kubigenderaho.”

Nkurunziza ngo yari afite iminsi ibiri mu cyumweru yiyirizaga, asenga gusa. Ngo ibintu byinshi yakoraga yabanzaga gusenga, akabyuka saa kumi za mu gitondo ku buryo atajyaga na rimwe akererwa akazi. Ikindi ngo yakundaga siporo.

Yakomeje ati “Nubwo mvuga ngo yarasengaga, mwarabibonaga ko akora. Yageraga ku kazi kare, ku masaha, icyo nacyo kiri mu murage yadusigiye, kudakererwaku kazi.”

“Yageraga ku kazi kare, akunda ibikorwa, ari ibikorwa by’igihugu, ari ibikorwa by’umuryango, kujya guhinga mu mirima yacu, kureba ibihingwa, byose akabyitwararira, biri mu bintu yadusigiye.”

Nkurunziza amaze gupfa nabwo Bucumi yarapfukamye arasenga, kubera ko yumvaga neza ko kurira akavuza induru ntacyo biri bubafashe.

Pierre Nkurunziza wari ufite imyaka 55, we na Bucumi bafitanye abana batanu.

 

Denise Nkurunziza hamwe n’umuhungu we w’imfura, mu muhango wo kwibuka Pierre Nkurunziza
Denise Bucumi ashyira indabo ku mva y’umugabo we

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version