Isi Ituwe N’Amoko Angahe Y’Ibinyabuzima?…Ibisubizo By’Impuguke

Muri iki gihe abahanga bakunze kuburira abanyapolitiki ko niba bashaka ko abaturage babo bazabaho mu gihe kiri imbere barya bagahaga, bagombye kwita ku bidukikije, bakabirinda kwangirika.

Ariko se ubundi umubumbe w’isi utuwe n’amoko angahe y’ibinyabuzima, muri byo ibiri hafi gucika bingana iki?

Ibisubizo bitangwa na Dr Julia Carabias wigeze kuba Minisitiri w’ibidukikije muri Mexique, ubu akaba ari intiti ikora ubushakashatsi ku binyabuzima, akamaro kabyo n’uko byarindwa.

Ari mu banditse igitabo cy’ingenzi kiswe ‘Making Peace With Nature.’

- Kwmamaza -

Ikiganiro gikurikira yagihaye abanditsi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku bidukikije, UN Environment.

Ni ubuhe bwoko bw’ibinyabuzima bwenda gucika ku isi?

Dr Julia Carabias:Kuri iki gihe hari amoko agera kuri miliyoni y’inyamaswa z’amoko atandukanye ku isi, ariko dukeka ko hari andi moko menshi tutaravumbura ndetse ashobora kuba abarirwa muri miliyoni umunani cyangwa zirenga.

Aya moko arimo ibimera n’inyamaswa. Ikibabaje ariko ni uko muri ayo moko umunani harimo byibura miliyoni imwe yabwo iri gucika ku isi kandi bitarenze iki kinyajana azaba yacitse niba ntagikozwe ngo abantu bayarinde.

Gucika kw’aya moko bizaba ari icyago ku batuye isi.

Ibisamagwe, amafi, utunyamasyo, Inkura, Inzuki,Inkongoro… ni zimwe mu nyamaswa ziri gucika ku isi

None ni iki abantu bakora ngo bayarinde gucika?

Dr Julia Carabias: Politiki twasanze ari ingenzi kurusha izindi kugeza ubu, ni ‘kurinda iyangirika ry’ibyanya bikomye’. Mu yandi magambo ibi bivuze ko urusobe rw’ibinyabuzima rushobora kurindwa abantu bagize icyo bakora.

Kurinda urusobe rw’ibinyabuzima biriho muri iki gihe bizabifasha gukomeza kororoka bikoresheje ubushobozi bifite, ni ukuvuga ubwo bikura mu byanya bibamo no mu mikoranire yabyo.

Icyo nakwibutsa ni uko gukorana kw’ibinyabuzima bigirira umuntu akamaro.

Musanga ari iki za Guverinoma zakora muri uru rwego?

Dr Julia Carabias: Leta zigomba kumenya ko kurinda ibinyabuzima kwangirika ari uburenganzira bwabyo n’ubwo muntu muri rusange. Kubirinda rero bisaba ko hashyirwaho za politiki zibifasha kandi zigashyirwa mu bikorwa.

Ingengo y’imari irakenewe muri uru rwego kandi igomba kuba ihagije hari n’inzego zishinzwe kureba uko iyo ngengo y’imari ikoreshwa.

Dr Julia Carabias wigeze kuba Minisitiri w’ibidukikije muri Mexique.

Ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi ariko ni ubushake bwa za Guverinoma, zikumva ko kurinda urusobe rw’ibinyabuzima ari ikintu cy’ingenzi zigomba gushyira mu biza ku mwanya wa mbere.

Leta nizibyirengagiza zizamenye ko mu gihe kiri imbere abaturage b’ibihugu by’isi bazaba mu isi itaboroheye, ihora ibateza akaga.

Akaga ka mbere kazaba ako kubura ibicanwa n’ibiribwa.

Ese hari isano hagati yo kwangirika kw’ibidikikije n’ubukene?

Dr Julia Carabias: Cyane!  Isano irahari kandi ya bugufi. Yewe erega nabigereranya n’inzoka yiruma umurizo. Ubukene butera abantu kwangiza ibidukikije, byarangiza kwandirika nabyo bigateza ubundi bukene ku bandi bari basanzwe bifite.

Ndatanga urugero: Mu bihugu bifite abaturage bakennye uzasanga barangije ibishaka bahinga, bateze isuri, bateze imyuzure, batume ubutaka busharira kubera guhora babuhinga ntibabuhe agahenge.

Iyo ubutaka butakera bituma abaturage barumbya, bagasonza. Kurumbya nabyo bitera inzara n’ubukene kuko abantu bateza ngo babone ibyo barya banasagurire amasoko.

Kwangiza ibidukikije bitera ubutayu, ubutayu bugatera inzara n’ubukene

Ibi rero bigomba guhinduka! Abantu bakumva ko kurinda ibibakikije ari bo bigirira akamaro karambye aho kugira ngo bishimire kubona inyungu z’ako kanya zizashira vuba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version