Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika habereye impanuka y’indege yari irimo abagenzi 60 n’abayikoramo bane yagonganye na kajugujugu ya gisirikare yari irimo abantu bane.
Polisi ishinzwe umutekano wo mu kirere yahise itangira gushakisha niba ntabayirokotse baba bakiri mu mazi y’umugezi wa Potomac ufa rwagati muri Washington DC.
Amakuru BBC ikesha ikigo cya Amerika gishinzwe iby’indege, Federal Aviation Administration (FAA), avuga ko Perezida Donald Trump yihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka.
Yashimiye abatabazi umurimo ukomeye bari gukora ngo barebe ko hari abagihumeka.
Bivugwa ko iyi mpanuka yabaye ubwo iriya ndege yiteguraga kugwa ku kibuga cy’indege cya Reagan Washington National Airport.
Polisi yo muri kiriya gice iri gukorana n’abandi bashinzwe kuzimya inkongi ngo ubutabazi bugezwe henshi no kuri benshi bashoboka.
Kajugujugu ya Amerika yakoze impanuka ni iyo mu bwoko bw’izikomeye zitwa Black Hawk zisanzwe zifashishwa mu ntambara Abanyamerika barwana hirya no hino ku isi.
CBS News ivuga ko nta mubare w’abaguye muri iriya mpanuka uratangazwa, icyakora ubwoba bw’uko bose baba bahasize ubuzima ni bwose.