Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: USA: Indege Yarimo Abantu 60 Yagonganye Na Kajugujugu Ya Gisirikare
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

USA: Indege Yarimo Abantu 60 Yagonganye Na Kajugujugu Ya Gisirikare

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 January 2025 8:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika habereye impanuka y’indege yari irimo abagenzi 60 n’abayikoramo bane yagonganye na kajugujugu ya gisirikare yari irimo abantu bane.

Polisi ishinzwe umutekano wo mu kirere yahise itangira gushakisha niba ntabayirokotse baba bakiri mu mazi y’umugezi wa Potomac ufa rwagati muri Washington DC.

Amakuru BBC ikesha ikigo cya Amerika gishinzwe iby’indege, Federal Aviation Administration (FAA), avuga ko Perezida Donald Trump yihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka.

Yashimiye abatabazi umurimo ukomeye bari gukora ngo barebe ko hari abagihumeka.

Bivugwa ko iyi mpanuka yabaye ubwo iriya ndege yiteguraga kugwa ku kibuga cy’indege cya Reagan Washington National Airport.

Polisi yo muri kiriya gice iri gukorana n’abandi bashinzwe kuzimya inkongi ngo ubutabazi bugezwe henshi no kuri benshi bashoboka.

Kajugujugu ya Amerika yakoze impanuka ni iyo mu bwoko bw’izikomeye zitwa Black Hawk zisanzwe zifashishwa mu ntambara Abanyamerika barwana hirya no hino ku isi.

CBS News ivuga ko nta mubare w’abaguye muri iriya mpanuka uratangazwa, icyakora ubwoba bw’uko bose baba bahasize ubuzima ni bwose.

TAGGED:AmerikaImpanukaIndegeTrumpWashington
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Ati: Ibiri Kubera DRC Biza Ninde Utarabirebaga?
Next Article Tshisekedi Yasezeranyije Abaturage Kwisubiza Aho M23 Yafashe Hose
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kinshasa Irasaba AFC/M23 Gufungura Ikibuga Cy’Indege Cya Goma Byihuse

U Rwanda Rwatangije Irushanwa Rizajya Rihuza Za Kaminuza Muri Siporo

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Afurika Y’Epfo: Abantu 11 Biciwe Mu Kivunge

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi W’Ikigega Cy’Isi Cy’Imari 

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

You Might Also Like

Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ubuhinde: Igitero Cy’Iterabwoba Kishe Abantu Umunani 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?