Ushinzwe Ubutasi Bwa Gisirikare Mu Ngabo Za Israel Yeguye

Major General Aharon Haliva wari ushinzwe ubutasi bwa gisirikare mu ngabo za Israel yatangaje ko yeguye kubera uburangare yagize kugeza ubwo Hamas igabye igitero kuri Israel taliki 07, Ukwakira, 2023.

Igisirikare cya Israel kivuga ko n’ubwo uwo musirikare yeguye, azatanga imfunguzo z’Ibiro bye igihe hazaba habonetse umusimbura.

General Aharon Haliva yemeye ko we n’itsinda rye batakoze byose ngo baburizemo kiriya gitero bityo ko agomba kwemera ingaruka zabyo.

Niwe muyobozi wa mbere mukuru muri Israel weguye nyuma y’uko Hamas igabye igitero kuri Israel ikica abantu bagera ku 1200.

- Advertisement -

Nyuma ya kiriya gitero, abantu batandukanye bavuze ko inzego z’ubutasi za Israel zabuze amakuru cyangwa se hari ayo zirengagije biha urwaho Hamas kugera ubwo igabye igitero kuri Israel.

Si abantu 1,200 bishwe gusa kuko hari abandi 253 batwawe bunyago.

Byarakaje Israel itangiza intambara muri Gaza na n’ubu igikomeje guca ibintu.

Imaze guhitana abantu 34,000 nk’uko byemezwa na Minisiteri y’ubuzima ikorera mu butegetsi bwa Hamas.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version