Muhanga: Umucuruzi Wari Warahunze Umugore We Yiyahuye

Abakoranaga na Ndagijimana Emmanuel w’Imyaka 41 y’amavuko bamusanze mu mugozi yapfuye.

Bamwe bakeka ko yiyahuye ariko iperereza ntacyo riratangaza ku mpamvu z’urupfu rwe.

Yaguye mu Mudugudu wa Gahembe, Akagari ka Buramba, Umurenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga.

Abaturage bavuga ko uwamuzaniraga inzoga yageze aho acururiza yamuhagaye aramubura.

- Advertisement -

Yari asanzwe acuruza urwagwa.

Uwari ugemuye inzoga yabonye uwo atamwitabye yitabaza abandi bacuruzi bica urugi basanga undi ari mu kagozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi Nsanzimana Védaste yabwiye itangazamakuru ko Ndagijimana yibanaga kubera ko yari yarahunze umugore we.

Yabaga mu Isanteri ya Bahozi yacururizagamo akaba ariho yirirwa akanaharara.

Gitifu Nsanzimana yabwiye UMUSEKE ko uyu mugabo yari afitanye amakimbirane n’umugore we.

Ubwo itangazamakuru ryabazaga gitifu iby’urwo rupfu uwo mugabo yari akiri mu mugozi.

Ati: “Kugeza ubu Ndagijimana aracyari mu mugozi dutegereje Urwego rw’Ubugenzacyaha kugirango bakore iperereza ry’icateye uyu mugabo kwiyahura.”

Nsanzimana yasabye abaturage bafitanye amakimbirane n’abo bashakanye kutiyahura ahubwo bakabigeza mu buyobozi kuko aribo bashinzwe gukemura ibibazo by’abo bayobora.

Ndagijimana Emmanuel asigiyw umugore we Uwanyirigira Jacqueline w’Imyaka 41 y’amavuko abana batatu barimo abahungu babiri n’umukobwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version