Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ushobora Kwishyura Moto Kuri Airtel Money
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Izamamaza

Ushobora Kwishyura Moto Kuri Airtel Money

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 June 2022 6:04 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo cy’ubucuruzi gitanga serivisi z’itumanaho n’izo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, Airtel Money, kigiye gutangiza uburyo abagenzi bazajya bishyura Moto bakoresheje Airtel Money.

Umwe mu bamotari witwa Misago Mark yashimye uburyo bwo kwishyura kuri Airtel Money kuko butuma umumotari atamara umwanya ajya kuvunjisha iyo umugenzi yamwishyuye amafaranga menshi.

Ikindi avuga ko ari cyiza mu kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga ni uko rigabanya ibyago byo kwibwa amafaranga bikozwe na bamwe mu bamotari batari inyangamugayo.

Ati: “ Hari ubwo umugenzi ahura n’umumotari utari inyangamugayo yamuha Frw 5000 undi aho kumugarurira akirukankana asigaye. Ibyo bibabaza umugenzi ariko bigira n’ingaruka ku bandi bamotari kuko abantu babona ko bose ari bamwe.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Leta y’u Rwanda ibicishije muri Banki nkuru y’u Rwanda yatangije gahunda nshya mu by’ubukungu ishingiye ku kwishyurana abantu bakoresheje ikoranabuhanga.

Ibyiza by’iyi gahunda ni byinshi ariko Banki nkuru y’u Rwanda ivuga ko uretse kuba bizamura ubukungu muri rusange, binafasha Leta kudasohora amafaranga icapisha inoti.

Uko abaturage bakoresha amafaranga cyane bayahererekanya mu ntoki niko asaza vuba bigatuma gacyenerwa andi.

Airtel Money kandi iherutse gutangiza uburyo bwo kohererezanya amafaranga bikozwe n’abakiliya bayo boherereza bagenzi  babo bakoresha undi murongo wa Mobile Money ukoreshwa n’abakiliya ba MTN Rwanda.

Jean Claude Gaga uyobora Airtel Money Rwanda yabwiye abamotari bari bahagarariye abandi ko bitakiri ngombwa ko abagenzi babishyura bakoresheje Mobile Money (MoMo) gusa ahubwo ko noneho bashobora gukoresha na Airtel Money.

- Advertisement -
Jean Claude Gaga aganira n’abamotari kuri uyu wa Kane taliki 30, Kamena, 2022

Gaga yavuze ko ikigo ayoboye kiri kureba uko na essence bajya bayishyura bakoresheje Airtel Money.

Superintendent of Police( SP) John Barinda ukora mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze ko icyo Polisi ishinzwe atari ukurinda umutekano w’abaturage gusa ahubwo ko ari no kureba niba bacyeye.

Yashimiye abamotari bari bahagarariye abandi ababwira ko muri rusange bitwaye neza mu gihe cya CHOGM kuko ngo hari n’abashyitsi bakomeye bari bayitabiriye bashimye ko abamotari bose bo mu Rwanda  bambara ingofero irinda umutwe  ndetse n’abagenzi bikaba uko.

Uwo mushyitsi avuga ni Umuyobozi mukuru wa WHO/OMS  Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus.

Abamotari 25,000 nibo bakorana na Airtel Money.

Abamotari bari bahagarariye abandi mu gikorwa cyo gutangiza uburyo bwo kwishyurira kuri Airtel Money

Imibare Taarifa iherutse guhabwa n’ubuyobozi muri Banki Nkuru y’u Rwanda yerekana ko kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga byazamutse cyane.

Abishyurana hakoreshejwe telefoni mu buryo buhoraho bageze kuri 5,125,090  muri 2021 bavuye kuri  4,700,987 muri 2019.

Umukozi wo mu Ishami rishinzwe uburyo bwo kwishyurana muri BNR Madamu Adeline Mukashema yatubwiye ko umubare w’ibikorwa(inshuro) byo kwishyurana (mobile payments) wageze kuri 914, 947, 199 muri 2021 uvuye kuri 378, 847, 720  muri 2019 naho umubare w’amafaranga yishyuwe ugera kuri Frw 10,444,672  Frw uvuye kuri Frw 2, 349, 788.

Yagize ati: “Iyi mibare iragaragaza ko Abanyarwanda bakomeje kumva akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana kandi bigirira akamaro ubukungu bw’igihugu muri rusange.”

Mukashema yavuze ko ubu buryo bwo kwishyurana bugirira igihugu akamaro.

Ngo muri rusange umubare w’amafaranga yahererekanyijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga uwugereranyije n’umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu (GDP) warazamutse ugera kuri 95.5% muri Kamena 2021 uvuye kuri 34.6% muri 2019.

Bizakorwa ku bufatanye bwa Airtel Money, Polisi y’u Rwanda, Umujyi wa Kigali na Yego Moto itanga ikoranabuhanga
TAGGED:AbamotariAirtelBankifeaturedGagaMoneyMoto
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article MTN Rwanda Ifite Umuyobozi Mushya
Next Article Perezida Museveni ‘Yihanije’ Umuhungu We
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uganda: Abaturage Bagiye Guhabwa Irangamuntu Nshya

Buri Karere Kazashyirwamo Ikigo Cya TVET Cy’Ikitegererezo

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?