Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Utubari Muri Uganda ‘Ntituzafungura Vuba’-Museveni
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Utubari Muri Uganda ‘Ntituzafungura Vuba’-Museveni

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 April 2021 9:44 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Museveni yanditse ko abahanga mu by’ibyorezo bamugiriye inama y’uko utubari two mu gihugu cye tutazafungura byibura 80% by’abasaza n’abakecuru bangana na miliyoni 3.5 bidakingiwe ndetse ngo miliyoni imwe kuri ebyiri  z’abafite munsi y’imyaka 50 ibe yarakingiwe.

Museveni avuga ko n’ubwo igihugu cye gikeneye ko ibintu byose bisubira mu buryo, abantu bakongera kwidagadura, ariko Guverinoma itahubuka ngo ihe abantu kwidagadura kuko COVID-19 igihari.

Yanditse ko mu rwego rwo kubuza ko abantu be bakomeza kwandura no kwanduzanya kiriya cyorezo, ingamba zirimo n’umukwabo, zigomba gukomeza kubahirizwa.

Abatuye Uganda bagomba kuba bari mu  ngo zabo saa tatu z’ijoro(9:00pm) bagatangira ingendo za kumi n’imwe n’igice za mu gitondo(5:30am).

Uko COVID-19 yifashe muri Uganda ugereranyije n’umubare w’abayituye…

Worldmeters.info ivuga ko muri iki Uganda ituwe n’abaturage  46,867,258.

Mu mwaka wabanjirije uwo Museveni yafatiye ubutegetsi ni ukuvuga mu mwaka wa 1985, Uganda yari ituwe n’abaturage 14,559,355.

Aha twibukiranye ko Museveni yafashe ubutegetsi muri 1986, manda aherutse gutsindira ikazarangira ategetse Uganda imyaka igera kuri 40.

Imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, WHO/OMS, ivuga ko abantu 41, 263 ari bo bamaze kwandura kiriya cyorezo muri Uganda.

Ni mu cyegeranyo cyaryo kitwa WHO Coronavirus(COVID-19) Dashboard

Imibare ya WHO/OMS

Mu masaha 24 ashize( ni ukuvuga agize itariki ya 16, Mata, 2021) handuye abantu 26.

Kuva kiriya cyorezo cyagera muri Uganda kimaze guhitana abantu 338.

TAGGED:featuredIcyorezoMuseveniUtubari
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Henshi Mu Rwanda Hateganyijwe Umuyaga Mwinshi
Next Article Uburezi Bwabaye Umuyoboro W’Ibitekerezo Bya Jenoside Yo Muri 1994- Min Uwamariya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?