Utubari Tuzafungurwa Twamenyekanye, Abazadukoramo i Kigali Ni Abakingiwe COVID-19

Minisiteri y’Ubucuruzi yemeje ko utubari tuzafungurwa ari utwabiherewe uburenganzira n’Umurenge dukoreramo cyangwa Urwego rw’Iterambere (RDB), udukorera mu Mujyi wa Kigali dusabwa gukoresha gusa abakingiwe COVID-19.

Ni amabwiriza yatangajwe kuri uyu wa Kane, nyuma y’Inama y’abaminisitiri yemeje ko utubari tugiye gufungurwa mu byiciro nyuma y’amezi 18 dufunze.

Amabwiriza yashyizweho umukono na Minisitiri Habyarimana Béata ateganya ko akabari kazafungurwa ari agafite icyangombwa cy’ubucuruzi gitangwa na RDB cyangwa gafite ipatanti itangwa n’Umurenge, “bikemerera gutanga serivisi z’akabari”.

Mbere yo gufungura, akabari kagomba gushyiraho ubukarabiro aho abantu binjirira, hagashyirwa amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe usukura intoki.

- Advertisement -

Mu kabari aho abantu bicara hagomba gushyirwa ikimenyetso kiharanga kandi hakubahirizwa intera ya metero imwe n’igice hagati y’intebe n’indi.

Amabwiriza akomeza ati “Akabari kujuje ibisabwa gasaba uruhushya rwo gufungura ku Murenge gakoreramo cyangwa kuri RDB ku tubari dufite uruhushya rwo gukora rutangwa na RDB.”

Nyuma y’igenzura, akabari kujuje ibisabwa gahabwa uruhushya rwo gufungura na komite ibishinzwe ku rwego rw’Umurenge ihuriweho n’ubuyobozi bw’Umurenge n’abahagarariye Urugaga rw’abikorera cyangwa kagahabwa uruhushya na RDB.

Amabwiriza akomeza ati “Uruhushya rwo gufungura akabari rutangwa mu nyandiko kandi rukamanikwa ahantu hagaragara.”

Amabwiriza kandi ateganya ko utubari tugomba gushyiraho uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, abatugana bagashishikarizwa kubukoresha.

Buri kabari kandi kagomba kugira abakozi bashinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bafite umwambaro ubaranga w’umuhondo.

Hashyizwemo kandi ingingo iteganya ko abakozi bo mu tubari bagomba guhora bambaye udupfukamunwa, barikingije kandi bagapimwa kenshi.

Amabwiriza agira ati “Abakozi bose bakorera utubari mu Mujyi wa Kigali bagomba kuba barahawe urukingo rwa COVID-l9. Ba nyir’utubari bagomba gupimisha abakozi bose COVID-19 buri nyuma y’iminsi 14.”

Iyi ngingo yashyizweho ku Mujyi wa Kigali nk’igice kimaze gukingira abantu benshi bagera kuri 70%, kurusha ahandi mu gihugu.

Biteganywa ko inzugi n’amadirishya by’utubari bigomba kuba bifunguye kugira ngo umwuka ushobore kwinjiramo.

Avuga ko aho bishoboka abakiliya bajya baherwa serivisi hanze kandi bagakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Biteganywa ko amasaha yo gufungura no gufunga utubari akurikiza gahunda rusange ya Leta igena amasaha ibikorwa by’ubucuruzi byemerewe gukorwamo.

Inama y’umutekano itaguye y’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali ishobora gushyiraho izindi ngamba zisumbuyeho zitavuzwe muri aya mabwiriza.  Inama Njyanama y’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali zahawe inshingano zo kugena ibihano byo kutubahiriza ayo mabwiriza.  Ayo mabwiriza kandi ashobora kuvugururwa igihe cyose bibaye ngombwa.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version