U Bufaransa Bwemeje ko Hategekimana Wari Umujandarume Aburanishwa Ku Byaha Bya Jenoside

Abacamanza b’Urukiko rwa Paris bemeje ko Umunyarwanda unafite ubwenegihugu bw’u Bufaransa Philippe Hategekimana atangira kuburanishwa ku byaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byabaye mu 1994.

Ubushinjacyaha bumurega kugira uruhare mu kwica Abatutsi mu zahoze ari komine Ntyazo, Nyabisindu na Rusatira mu yari Perefegitura ya Butare, n’uruhare mu kwica uwari burugumesitiri wa Ntyazo, Narcisse Nyagasaza.

Bunamurega kandi “uruhare mu gushinga bariyeri zo kugenzura no kwica abasivile b’Abatutsi, kuyobora no gushyira mu bikorwa ubwicanyi ku misozi ya Nyabubare na Nyamure” n’ibindi.

Uwo mugabo yahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa mu 2005, aza guhindura amazina yitwa Philippe Manier.

- Advertisement -

Nyuma y’igihe babisuzuma, abacamanza babiri b’Urukiko rwa Paris bemeje ko Hategekimana agomba kuburanishwa ku byaha bya “Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu no kugira uruhare mu mutwe wateguraga ibyo byaha.”

Umwunganizi we mu mategeko, Me Alexis Guej, yabwiye RFI ko bazajuririra icyo cyemezo cyafatiwe umukiliya we “Philippe Manier.”

Muri Kamena 2015, Impuzamiryango iharanira ko abagize uruhare muri Jenoside bagezwa imbere y’ubutabera (CPCR) yareze Hategekimana ibyaha bitandukanye birimo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iperereza ryahise ritangira, maze aza kugerageza gucika ubutabera bw’u Bufaransa yekerekeza muri Cameroon.

Bwasabye ko atabwa muri yombi, afatirwa i Yaoundé muri Werurwe 2018 maze muri Gashyantare 2019 yoherezwa mu Bufaransa ngo abe ariho azaburanira.

Kuva icyo gihe yahise afungirwa muri gereza ya Nanterre mu gihe yaro ategereje kuburana.

Hategekimana ariko ahakana ibyaha byose aregwa.

Hari amakuru ko mu mwaka ushize Ubushinjacyaha bwakoreye urugendo mu Rwanda mu gukusanya ibimenyetso kuri urwo rubanza.

U Rwanda narwo rwatanze impapuro mpuzamahanga zisaba ko yafatwa akaburanishwa, ku wa 25 Nyakanga 2017.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version