Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uvugwaho Kugurisha Umubiri w’Uwazize Jenoside Yarafunzwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Uvugwaho Kugurisha Umubiri w’Uwazize Jenoside Yarafunzwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 February 2021 10:45 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru twahawe n’umwe mu bazi ifungwa rya Théophile Mukundwa avuga ko uriya mugabo afungiwe kuri station ya RIB iri ku Murenge wa Kicukiro. Ifatwa rye ryaje rikurikira inkuru Taarifa yanditse yavugaga ko  hari abantu bamushinja ko yemeye indonke ya  Frw 110 000 agataburuza umubiri w’ababyeyi babo akawujyana ku murenge aho kuwujyana ku rwibutso.

Umubiri wabonetse ni uw’umusaza witwa André Twahirwa. 

Nyuma yo kubona uriya mubiri umwana we witwa Emmanuel Twizerimana yasabye ubugenzacyaha kwinjira muri iki kibazo, uwakoze biriya agakurikiranwa.

We na mushiki we witwa Yvette Mukasekuru babwiye Taarifa ko uriya mugabo witwa Mukundwa yataburuje umubiri wa Se ku ndonke, akabanza kuwushyira mu mufuka ukawubika mu kizu ahantu hatubahisha ikiremwamuntu kandi akawita ko ari uw’umuntu utarazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikindi badutangarije icyo gihe ni uko hari ibice by’umubiri wa Se batamusanganye.

Nyuma yo kumva ibyo yashinjwaga, Taarifa yabajije Théophile Mukundwa icyo abivugaho atubwira ko abyemera kandi ko yabitewe n’uko hari ibibazo yari afite yakwitabaza bagenzi be bo muri IBUKA  ntibamufashe.

Icyo gihe hari mu nkuru yatambukije tariki 31, Ukuboza, 2020.

Icyo gihe yagize ati: “Rwose amafaranga narayakiriye ndayikenuza kuko nari merewe nabi, nkirutse indwara kandi nari narasabye bagenzi banjye ubufasha ariko barandangarana. Aho bizaba ngombwa ko mbisobanura nzabikora rwose.”

Arafunzwe…

Taarifa yamenye ko Mukundwa Theophile yatawe muri yombi hashize ibyumweru bibiri, idosiye ye ikaba ifite No 00689/PPL/KICU/MRU/JN.

Umubiri w’uriya musaza niwo wabonetse nyuma y’imyaka irenga 26
TAGGED:MukundwaTaarifaTwahirwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tshisekedi Yategetse Ko Nta Ambasaderi Uzarenga Kinshasa Nta Burenganzira
Next Article Ghana Yabaye Iya Mbere Ibonye Inkingo za COVID Binyuze Muri COVAX
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?