Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uvura Abagore N’Abana Asaba Abarwayi Kujya Bumva Ko Muganga Ntako Aba Atagize
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Uvura Abagore N’Abana Asaba Abarwayi Kujya Bumva Ko Muganga Ntako Aba Atagize

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 February 2022 7:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hari indirimbo y’umuhanzi Masabo Juvénal ivuga ko mu bitaro ari kwa muganga kandi ngo barasanasana iminsi ikicuma. Nibyo koko barasanasana. Umwe muri abo bahanga basanasana umuntu iminsi ikicuma ni Dr Bonfils Muhirwa uvura indwara z’abana n’abagore mu Bitaro bya Nyamata.

Mu rwego rwo kumenya muri rusange uko umunsi wa muganga uba uteguwe, Taarifa yabajije uyu muganga uko uwe awutegura atubwira ko kuvuga ngo umunsi we uteguwe mu buryo budashobora guhinduka, byo bitakunda.

Impamvu ngo ni uko niyo yaba arwamye aruhutse, aba atemerewe gukuraho telefoni kuko aba ashobora kwitabazwa.

Ngo kuba muganga ni ukwiyemeza ko umwanya munini w’ubuzima bwawe, uzawukoresha utabara abandi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ikindi kibazo muganga agira cyane cyane abita ku bana n’ababyeyi ni uko muri ya mvune yose bagira, usanga umushahari ari muto, bagakora bisa n’ubwitange.

Dr Muhirwa ati: “  Umushahara wo sinavuga ko uhagije. N’ubwo bigoye kubona umushahara unyura nyirawo, ariko nk’umu-gynecologue, we ubona ko umushahara uba ari muto ugereranyije n’imvune z’akazi no kwigomwa izindi gahunda zisanzwe z’ubuzima bya hato na hato cyane cyane ko akazi kacu kadatuma agira umwanya wakwita uwutari uw’akazi.”

Yatubwiye ko uretse kuba gahunda zabo ziba zicucikitse, hari n’ubwo agira atya akumva umuntu runaka aramuhamagaye amugisha inama y’icyo yakora ku kibazo runaka umugore we cyangwa umwana agize.

Ibi nabyo byongerera muganga imvune no kutaruhuka neza mu mutwe.

Ati: “ Hejuru y’ibi hakaniyongera ho ko n’umurwayi ubwe ashobora kuguhamagara hari ibyo akugishaho inama cyangwa se agira ngo umufashe muri ‘orientation’ y’ikibazo runaka agize.”

- Advertisement -

Ku rundi ruhande, Dr Bonfils Muhirwa avuga ko nta kintu gishimisha muganga nko kubona umurwayi avurwa agakira.

By’umwihariko, abaganga bita ku ndwara z’abana n’abagore, bashimishwa no kubona umuryango wari warabuze urubyaro kubera ikibazo runaka, muganga agira uruhare mu gutuma gicyemuka, umugore agasama, bakazahamagara muganga ‘bamubwira ko byaciyemo.’

Dr Muhirwa avuga ko we nka muganga ashimishwa n’uko yabonye ikibazo runaka umuntu afite akagira uruhare mu gutuma gicyemuka hanyuma umugore agasama.

Inama aha abarwayi…

Uyu muganga ukorera mu bitaro bya Nyamata mu Karere ka Bugesera asaba abarwayi cyange cyane abacyenera serivisi ze ko n’ubwo hari ibyo bashobora gukora kugira ngo bavure umugore cyangwa umwana ufite ikibazo runaka ariko ntigicyemuke ngo bakire, burya ntako muganga aba atagize.

Ngo n’iyo bitagenze neza  umurwayi ntabone services nk’uko yabyifuzaga, muganga aba yakoze iyo bwabaga ariko bikanga.

TAGGED:featuredFilsIbitaroMasaboMugangaMuhirwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Intumwa za Polisi ya Zambia Zasuye Polisi y’u Rwanda
Next Article Inama Minisiteri Y’Ubuhinzi Igira Abahinzi Muri Iki Gihe Cy’Imvura Idasanzwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?