Uwafashije Bruce Melodie Kuba Uwo Ari We Yahawe Kuyobora Radio

Yitwa Lee Ndayisaba. Uyu mugabo ni umwe mu bantu bagiriye akamaro kanini umuhanzi witwa Bruce Melodie kuko yamugiriye inama zamufashije kuba icyamamare ari cyo muri iki gihe.

Bivugwa ko yamufashije gusinyira amasezerano magari ya Miliyari Frw 1 ndetse n’andi ya Miliyoni Frw 150.

Ubu amakuru avuga ko yahawe kuyobora radio izwi mu Rwanda mu rwego rwa muzika bita Kiss FM.

Lee Ndayisaba yakoze byinshi mu uguteza imbere imyidagaduro yo mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba.

- Advertisement -

Ni umunyemari ukiri muto kandi uzi kureshya abantu bakazana amafaranga.

Muri uko kureshya abakiliya, uyu mugabo yafashije Bruce Melodie gusinya amasezerano  ya Miliyoni Frw 150 yo kwamamaza BK Arena nk’uko izwi ‘kugeza ubu’.

Mbere yahoze yitwa Kigali Arena.

Muri iki gihe Bruce Melodie afite undi mujyanama.

Uyu muhanzi bamwe badatinya kuvuga ko ari we ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda, yakunze guhakana ko yatandukanye na Lee Ndayisaba.

Icyakora Ndayisaba we avuga ko atagikorana na Melodie.

Lee Ndayisaba yigeze no kuyobora  Clouds TV izwi cyane mu myidagaduro yo muri Tanzania.

Radio KISS FM agiye kuyobora, isanzwe ifite abanyamakuru b’imyidagaduro b’abahanga kandi bamaze kwamamara.

Mu mpera z’Icyumweru gishize, Lee Ndayisaba yari ari mu batanze ibihembo ku bahanzi bitwaye neza, bahembwe mu kiswe  Kiss Summer Award.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version