Bwana Albert Pahimi Padacké wari usanzwe ari Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma ya Perezida Idriss Deby Itno yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Guverinoma y’inzibacyuho.
Yashyizweho na Gen Mahamat Idriss Deby, umuhungu wa nyakwigendera Idriss Deby Itno.
Gen Mahamat niwe wemejwe ko agomba kuyobora Tchad muri iki gihe cy’inzibacyuho izamara amezi 18.
Ni muntu ki?
Padacké yavukiye mu gace ka Gouin kari muri Superefegitura ya Pla muri Tchad.
Yigiye amategeko muri Kaminuza Nkuru ya N’Djamena.
Mu myaka ya 1990 Pahimi Padacké yari Minisitiri w’imari n’igenamigambi, aza kuva kuri uyu mwanya aba Minisitiri w’ubucuruzi.
Muri 1997 Perezida Deby yamwirukanye mu kazi amuzijije ko yari yasanze yasibye akazi.
Icyo gihe Perezida Deby yakoreye uruzinduko rutunguranye muri za Minisiteri asanga Pahimi Padacké atakoze, ahita amuhagarika ku kazi.
Muri 2001 yaje kugaruka mu nzego nkuru za Leta aba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari.
YAvuye kuri uyu mwanya aba Minisitiri ushinzwe ubucukuzi, kariyeri, ingufu n’ibikomoka kuri Petelori.
Umwaka wakurikiyeho kandi Pahimi Padacké yatorewe kujya mu Nteko ishinga amategeko ahagarariye ishyaka ryitwa National Rally for Democracy in Chad.
Muri 2005 yaje kuba Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi.
Yigeze no kwiyamamariza kuyobora Tchad ariko aratsindwa.
Icyo gihe yabonye amanota 7.82%.
Nyuma yo gutsindwa yaje kugirwa Minisitiri w’ubutabera muri 2007.
Uyu mwanya nawo yaje kuwuvaho aba Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho, hakaba hari muri 2008.
Muri 2008 nibwo Perezida Idriss Deby Itno yamugize Minisitiri w’Intebe.