Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uwahoze Ari Minisitiri w’Intebe W’U Bufaransa Muri 1994 Ngo Ntacyo Yicuza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Uwahoze Ari Minisitiri w’Intebe W’U Bufaransa Muri 1994 Ngo Ntacyo Yicuza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 April 2021 8:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bwana Edouard Balladur wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga mu Rwanda yabwiye France  24 ko u Bufaransa butagombye kugira icyo bwicuza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yibaza impamvu abandi bo batagize icyo bakora hanyuma bikabazwa u Bufaransa nk’aho ari bwo bwonyine bwari mu Rwanda!

Balladur avuga ko atemeranya n’ibiherutse gutangazwa muri raporo y’abanyamateka iherutse gusohoka,  iyi raporo ikaba yemeza ko u Bufaransa bwagize ‘uruhare ruremereye’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Edouard Balladur yavuze ko ibishinjwa u Bufaransa bidashyize mu gaciro kuko atari bwo bwonyine bwarebereye Jenoside ubwo yakorerwaga Abatutsi muri 1994.

Ku runde rwe bwite, avuga ko umutimanama we utamucira urubanza kubera ibyabaye ku Batutsi muri 1994, ibi bikaba bitandukanye na Bwana AlainJuppé wahoze ashinzwe ububanyi n’amahanga muri Guverinoma yari ayoboye ubwo François Mitterand yari Perezida wa Repubulika.

Uyu mugabo avuga ko atazi mu by’ukuri uwahanuye indege ya Habyarimana ariko nanone akagaya abihutiye gushinja Inkotanyi kuyihanura bikirengagiza ko mu butegetsi bwayobora u Rwanda n’aho ibintu bitari shyashya!

Abafaransa bagize uruhare mu gutoza abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku byerekeye ibivugwa ko u Bufaransa bwanze gukumira abahoze muri Guverinoma yakoze Jenoside bashakaga guhungira muri Zaïre, Balladur yavuze ko kubakumira bitari biri mu nshingano z’ingabo z’igihugu cye.

Yamaganye abavuga ko igihugu cye cyagize intege nke mu guca intege abahoze muri Guverinoma yakoreye Abatutsi Jenoside mu Rwanda, avuga ko u Bufaransa bwanze gukora nk’umkoloni utegeka igihugu yakolonije icyo kigomba gukora.

TAGGED:BalladurBufaransaEdouardfeaturedJenoside
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DCG Marizamunda Yagizwe Komiseri Mukuru Wa RCS, Ujeneza Yimurirwa Muri Polisi
Next Article Urugendo Shuri Rwo Kubohora U Rwanda Rurasubukuwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?