Bwana Edouard Balladur wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga mu Rwanda yabwiye France 24 ko u Bufaransa butagombye kugira icyo bwicuza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yibaza impamvu abandi bo batagize icyo bakora hanyuma bikabazwa u Bufaransa nk’aho ari bwo bwonyine bwari mu Rwanda!
Balladur avuga ko atemeranya n’ibiherutse gutangazwa muri raporo y’abanyamateka iherutse gusohoka, iyi raporo ikaba yemeza ko u Bufaransa bwagize ‘uruhare ruremereye’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Edouard Balladur yavuze ko ibishinjwa u Bufaransa bidashyize mu gaciro kuko atari bwo bwonyine bwarebereye Jenoside ubwo yakorerwaga Abatutsi muri 1994.
Ku runde rwe bwite, avuga ko umutimanama we utamucira urubanza kubera ibyabaye ku Batutsi muri 1994, ibi bikaba bitandukanye na Bwana AlainJuppé wahoze ashinzwe ububanyi n’amahanga muri Guverinoma yari ayoboye ubwo François Mitterand yari Perezida wa Repubulika.
Uyu mugabo avuga ko atazi mu by’ukuri uwahanuye indege ya Habyarimana ariko nanone akagaya abihutiye gushinja Inkotanyi kuyihanura bikirengagiza ko mu butegetsi bwayobora u Rwanda n’aho ibintu bitari shyashya!
Ku byerekeye ibivugwa ko u Bufaransa bwanze gukumira abahoze muri Guverinoma yakoze Jenoside bashakaga guhungira muri Zaïre, Balladur yavuze ko kubakumira bitari biri mu nshingano z’ingabo z’igihugu cye.
Yamaganye abavuga ko igihugu cye cyagize intege nke mu guca intege abahoze muri Guverinoma yakoreye Abatutsi Jenoside mu Rwanda, avuga ko u Bufaransa bwanze gukora nk’umkoloni utegeka igihugu yakolonije icyo kigomba gukora.