Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Muri Guverinoma Y’Abatabazi Yafashwe

Ikinyamakuru Echo d’Afrique cyatangaje ko Me Stanislas Mbonampeka w’imyaka 82 wabaye Minisitiri w’ubutabera muri Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yafatiwe mu Bubiligi.

Ni amakuru yatinze kumenyekana kuko yafashwe taliki 28, Werurwe, 2024 ariko bitinda gutangazwa.

Iby’uko yafashwe kandi byahamijwe n’abo mu muryango we babibwiye ikinyamakuru Echo d’Afrique.

Nyuma yo gufatwa yagiye gufungirwa ahitwa Haren mu Majyaruguru y’Umurwa mukuru w’Ububiligi, Brussels.

- Kwmamaza -

Me Stanislas Mbonampeka yari atuye i Ndera ubu ni mu Karere ka Gasabo.

Abatutsi bahoze batuye muri iki gice bazi uruhare yagize mu iyicwa cy’Abatutsi bari batuye hafi ya Seminari ya Ndera, bamwe bayiciwemo abandi bicirwa mu kigo kivura indwara zo mu mutwe cya CARAES Ndera ndetse no kuri Paruwasi iri hafi aho.

Mbonampeka akomoka mucyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, akaba yarigeze kuba umusirikare ariko aza kubivamo ajya kuminuza mu mategeko muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yabaye umwunganizi mu by’amategeko, aza no gushaka umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Repubulika w’agateganyo Dominique Mbonyumutwa.

Uwo mukobwa yari yaramubyaranye na Marie Claide Mukamugema, umugore wa Mbonyumutwa.

Yigeze kuyoboka PL

Mbonampeka ni umwe mu batangije ishyaka Parti Libéral, PL hamwe na nyakwigendera Lando n’abandi.

Icyakora mu mwaka wa 1993 we na Mugenzi Justin na Agnès Ntamabyariro Rutagwera baje kuryiyomoraho bashinga iryo bise PL Powe ryifatanyije na MRND na CDR.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Minisitiri w’ubutabera, na we yitabiriye gahunda ya Leta yo kurimbura Abatutsi ahereye aho yari atuye i Ndera.

Interahamwe z’i Ndera ndetse n’abasirikari babaga kwa Gen Déogratias Nsabimana kuko na we ni ho yari atuye, nibo biraye mu Batutsi bari batuye muri ako gace, barabica.

Bacunze Ababiligi bamaze gusiga Abatutsi babajyamo barabica taliki ya 11, Mata, 1994.

Mbonampeka yahungiye mu cyahoze ari Zaïre, nyuma ajya muri Côte d’Ivoire bamwima ubuhungiro.

Yaje kujya mu Bufaransa abifashijwemo n’abandi bagize uruhare muri Jenoside ariko yimwa ubuhungiro nyuma umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu CPCR zimushyiriraho impapuro zimufata mu mwaka wa 2008.

Bivugwa kandi ko Mbonampeka kandi yari umunyamigabane wa RTLM.

IBUKA ivuga ko nubwo yatinze gufatwa ariko byibura yafashwe…

Perezida wa IBUKA Dr. Philbert Gakwenzire yabwiye Taarifa ko kuba ubutabera bwaratinze gufata Me Stanislas Mbonampeka ariko byibura afashwe.

Ku ngingo y’uko kuba ashaje byaba intandaro y’uko ataburanishwa neza nk’uko byagizwe impamvu kuri Felisiyani Kabuga, Dr. Gakwenzire Philbert uyobora IBUKA avuga ko ibyo bitagombye kuba ikibazo kubera ko kuba ushaje bitavuga ko n’ibyaha wakoze bishaje.

Ati: “ Kuba umuntu ashaje ntibiba bivuze ko n’ibyaha yakoze bishaje. N’ubwo yatinze gufatwa, ariko ubwo yafashwe ni ibyo kwishimira”.

Asaba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeza kwihangana kuko abakoreye Jenoside bazaburanishwa igihe icyo ari cyo cyose bazafatirwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version