Uwahoze Ayobora Ikigo Cy’Amakoperative Yanze Kwitaba PAC

Prof. Jean Bosco Harelimana wigeze kuyobora Ikigo cy’igihugu cy’amakoperative yohererejwe ubutumwa na Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko  ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta ngo azaze agire ibyo ayisobanurira, arabyanga.

Ni ibyatangajwe n’abayobozi b’iyo Komisiyo kuri uyu wa Gatatu taliki 13, Nzeri, 2023 ubwo bavugaga ku byayigaragayemo bijyanye n’imikoreshereze mibi y’imari ya Rwanda Cooperative Agency mu mwaka warangiye ku wa 30,Kamena, 2022.

Abayobozi ba PAC  bavuga ko boherereje Prof. Jean Bosco Harelimana ubutumwa bw’ikoranabuhanga bwa e-mail bumutumira ngo azaze agire ibyo ayisobanurira ariko ntiyabusubiza.

Banzuye ko uri mu mirimo yo kuyobora kiriya kigo muri iki gihe ari we Dr. Patrice Mugenzi ari we ugomba kubisobanura.

- Advertisement -

Nyuma yo gukurwa mu mirimo, Prof Harelimana yasimbuwe na Madamu Mugwaneza Pacifique.

Impamvu zatumye atitabira ubutumire bwa PAC ntizasobanuwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version