Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yataye muri yombi abantu barindwi bafite aho bahuriye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro barimo na Rtd Major Rugamba Robert ufite ikigo Rugamba Mining Company Ltd.
Hamwe n’abo bareganwa, bafashwe nyuma y’uko Polisi ifashe abandi 17 bakekwaho kugira uruhare mu gutera kompanyi yitwa ALMAHA icukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Nyanza, bagakomeretsa abantu umunani , bakiba ibilo 200 by’amabuye y’agaciro ya coltan.
Mu bindi bibye harimo amafaranga, banangiza ibikoresho.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye itangazamakuru ati: “Twafashe abandi barindwi, bose bari gukurikiranwa mu mategeko n’inzego zibishinzwe.”
Polisi ntiyatangaje umwirondoro wa buri wese ariko bagenzi bacu bakorera UMUSEKE bavuga ko mu batawe muri yombi harimo Rtd Major Rugamba Robert ufite ikompanyi icukura amabuye y’agaciro yitwa Rugamba Mining Company Ltd akaba azwi mu bijyanye n’ubucukuzi i Nyanza.
Bikekwa ko afungiye mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry yatangaje ko Rtd Major Rugamba ari kugenzwaho ibyaha adafunzwe.
Yagize ati “Ntabwo afunze, ari gukurikiranwa ari hanze”.
Ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe buri mu bihombya Leta kandi bukagwamo benshi bazize kugwirwa n’inkangu cyangwa amazi akabasangamo akabamiza nkeri.