Umwongereza Sir Salman Rushdie yatewe icyuma n’umugabo wo muri Iran wari uri mu bari bamuteze amatwi ubwo yatangaga ikiganiro. Abari baje kumva kiriya kiganiro bahise bamuta muri yombi bamushyikiriza Polisi.
Si ubwa mbere uyu mwanditsi aterwa ibyuma kuko bimaze kumubaho inshuro 15, hakaba hari n’uwamuteye icyuma mu nda.
Icyo azira ni uko yigeze kwandika igitabo yise Satanic Verses cyarakaje abayoboke b’idini rya Islam cyane cyane abo muri Iran baganjemo aba Shia.
Uyu mugabo w’imyaka 75 y’amavuko asanzwe afite abantu bamurinda nyuma y’uko atangarije kiriya gitabo kikarakaza ababa mu bihugu byiganjemo aba Shia.
Nyuma yo guterwa icyuma, ubuzima bwa Sir Salman Rushdie buri hagati y’urupfu n’umupfumu kubera ko ijisho rye ryakomeretse , kandi banamukomerekeje mu mwijima.
Uwamukomerekeje yitwa Hadi Matar akaba afite imyaka 24 y’amavuko.
Yamutunguye ubwo yari arimo gutanga ikiganiro mu nzu iganirirwamo n’abanditsi iri ahitwa Chautauqua muri New York hari y’i Buffalo.
Rushdie mu mwaka wa 1988 yanditse igitabo yise ‘ Satanic Verses’ giteza sakwe sakwe mu basomyi.
Nyuma y’uko umwaka umwe agisohoye, umuyobozi w’ikirenga wa Iran witwaga Ayatollah Khomeini yemereye umuntu wese uzamwica ko azagororerwa.
Hari muri Gashyantare 1989.