Uwaregeye Kagame Ko Hari Umusirikare Wamuriganyije Hoteli Yayisubijwe

Frank Musinguzi

Umusore witwa Frank Musinguzi wari uherutse kubwira Perezida Kagame ko hari umusirikare ufite ipeti rya Colonel wamuriganyije hoteli, ubu arishimye kuko yasubijwe hoteli ye nk’uko amakuru atugeraho abyemeza.

Umusirikare wambuye Musinguzi iyo hoteli baguze ni (Rtd) Col Joseph Mabano.

Frank Musinguzi ubwo hari habaye Youth Connekt ya 10 yabwiye Perezida Kagame ko yaguze hoteli ya Miliyoni Frw 210  ku nguzanyo yari yahawe muri Banki.

Iyo hoteli yayiguze na Col Mabano, ariko uyu yanga kuyivamo kandi yari yamwishyuye aye ahubwo akomeza kuyibyaza umusaruro.

Ibi ngo byabaye kuva muri Werurwe, 2023.

Nyuma yo kumva neza icyo kibazo; Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya Musinguzi niba gifite ishingiro kizakurikiranwa neza kuko nta mpamvu yatuma arenganywa.

Yabishinzwe inzego z’umwuga za gisirikare, abishinga abakora mu butabera bwa gisivili n’ubuyobozi bw’aho ibintu byabereye.

Perezida Kagame yahise asaba Meya w’Umujyi wa Kigali ko ukuri kugomba kumenyekana, ikibazo kikava mu nzira.

Perezida Kagame yahise asaba ko ikibazo cy’uyu musore gikurikiranwa

Ubu rero Musinguzi avuga ko ashima ko Perezida Kagame yamugiriye mu kibazo kikaba cyarakemutse.

Mu bisobanuro yahaye bagenzi bacu ba Mama Urwagasabo, Musinguzi yavuze ko mbere y’uko ibintu bigera hariya, yari asanzwe akodesha iriya hoteli ya Col Mabano.

Gusa ngo igihe cyaje kugera Banki Mabano yari yarafashemo umwenda iza gushaka kumuteza cyamunara.

Ati: “ Ikibazo cyatangiye uriya Col Mabano Joseph mukodesha, cyamunara iza kuza, batangira gushaka kumugurisha nibwo mbimenye twumvikana ko yigurishiriza, abisaba Banki iramwemerera. Banki imaze kumwemerera imuha n’uburenganzira ko njye nawe dukorana amasezerano y’ubugure ariko nanjye kubera ko amafaranga ntayo nari mfite, nari mbizi neza ko ari ukuyasaba Banki…”

Frank Musinguzi avuga ko ubwo yajyaga kwaka Banki amafaranga, yayatse miliyoni Frw 250 ariko ntiyazimuha zuzuye imuha miliyoni Frw 210.

Icyo gihe ngo yaraje abibwira (Rtd) Col Mabano Joseph, nawe arabyemera ndetse ngo bahise basubira kwa notaire bavugurura amasezerano, amafaranga ahinduka miliyoni Frw 210.

Hakurikiyeho ko Banki yamuhaye ayo mafaranga nawe ayaha Mabano birangiye Musinguzi amusaba inzu ze( nize kuko yari yamaze kuzigura na Mabano ariko atarazimuha byeruye)undi arazimwima.

Ngo yazimwimaga avuga ko hari izindi miliyoni Frw 40 amugomba.

Hakurikiyeho kumurega mu nzego z’ibanze ariko zikamurerega ntizabirangiza kugeza ubwo Frank Musinguzi abibwiye Perezida Kagame habaye Youth Connekt ya 10.

Musinguzi ashima ko yasubijwe ibye, uwo mutungo ukaba umwanditsweho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version