Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uwari Umukwe Wa Kabuga Yatakambiye Urukiko Kubera Konti Zafunzwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Uwari Umukwe Wa Kabuga Yatakambiye Urukiko Kubera Konti Zafunzwe

Last updated: 15 April 2021 5:56 pm
Share
SHARE

Ngirabatware François na mushiki we Mukakayange Catherine batakambiye Urwego rwasigariyeho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), ngo konti zabo zafatiriwe mu rugamba rwo guhiga Kabuga Félicien zifungurwe.

Mu ibaruwa yanditswe n’umunyamategeko wabo Peter Robinson kuri uyu wa Gatatu, bavuze ko ku wa 11 Werurwe 2003 hagendewe ku cyemezo cya ICTR, konti za Ngirabatware na Mukakayange ziri muri banki y’i Bruxelles zafatiriwe.

Ni icyemezo cyafashwe bisabwe n’Ubushinjacyaha, bwasabaga inzego zitandukanye na za leta gufatira imitungo bwatekerezaga ko ari iy’abantu ba hafi ba Kabuga, ku buryo ishobora kwifashishwa mu gutuma akomeza kwihisha.

Uyu Ngirabatware mu 1995 yarongoye umukobwa wa Kabuga witwa Claudine Twagirihiwe, umwe mu bana 13 yabyaye. Nyuma baje gutandukana. Ni mu gihe Mukakayange ari mushiki wa Ngirabatware.

Me Robinson yavuze ko bagerageje gukoresha inzira zitandukanye zatuma bemererwa gukoresha ya mafaranga banyuze muri BNP Fortis Bank no mu nkiko zo mu Bubiligi, biranga kuko Guverinoma y’u Bubiligi yagombaga kubahiriza ibyemezo bya ICTR.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko imitungo yose ikemangwa igomba gukomeza gufatirwa igihe cyose Kabuga atarafatwa.

Mu nyandiko Ngirabatware yahaye umwavoka we ku wa 12 Mata yagize ati “Amafaranga ari kuri konti yanjye ni ayanjye. Nta na make yaturutse kuri Kabuga Félicien, nta n’inyungu afite ku mafaranga yanjye ayo ariyo yose.”

Ni nayo magambo yakoresheje avuga kuri konti ya mushiki we Mukakayange.

Nyuma y’igihe ashakishwa, Kabuga yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020, ubu afungiye mu Buholandi mu gihe ategereje kuburana.

Me Robinson ubunganira yavuze ko kuba Kabuga yaramaze gufatwa, nta mpamvu yo gukomeza gufatira za konti zabo kubera ingingo yemerera Ubushinjacyaha “gukora ibishoboka byose mu gukumira ko ukekwaho icyaha yatoroka.”

Ati “Nta mpamvu ikwiye gutuma Urwego cyangwa ICTR bakomeza gukumira Ngirabatware na Mukakayange ku mafaranga yabo.”

Ibyo ngo bigahuzwa n’uko ya mafaranga atari aya Kabuga, bityo akwiye kurekurwa bene yo bakayakoresha.

Yakomeje ati “François Ngirabatware na Catherine Mukakayange babujijwe kugera ku mutungo wabo hafi imyaka makumyabiri kubera gusa ko Ngirabatware yari yarashakanye n’umwe mu bana 13 ba Kabuga. Turasaba umucamanza ku giti cye cyangwa inteko gutanga itegeko ryemeza ko Urwego cyangwa ICTR bitagifite inyungu mu gufatira konti za François Ngirabatware na Catherine Mukakayange.”

Igihe icyo cyemezo cyafatwa, Robinson yasabye ko ubwanditsi bwakimenyesha banki izo konti zirimo na Guverinoma y’u Bubiligi.

Ntabwo icyemezo cy’urukiko kiratangazwa.

TAGGED:featuredICTRKabuga FelicienMukakayange CatherineNgirabatware François
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Adeline Rwigara Yahawe Igihe Gishya Azitabiraho RIB
Next Article Harakekwa Ruswa Mu Mugambi Wo Kwigarurira Ubutaka Bw’Umupadiri
1 Comment
  • Rukundo anasthase says:
    16 April 2021 at 12:45 pm

    Aba bayobozi nibo bangisha ubuyobozi abaturage ni gute umuturage bamuheza mugihirahiro bene akakageni?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanya Eritrea Baba Muri Amerika Baje Gushora Mu Mikino Mu Rwanda

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RDB Yakoresheje Imibare Inyomoza Abanditse Ko Abanyamerika Bashora Mu Rwanda Bagabanutse

Abo YouTube Ihemba Bize Uko Ubwenge Buhangano Bwarushaho Kubungura

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Abanyarwanda Icyo Bakwiyemeza Nticyabananira- Maj Gen (Rtd) Jack Nziza

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Wa Centrafrique Ari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umuyobozi Wa Imbuto Foundation Hari Icyo Asaba Abato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?