Mu Karere ka Muhanga haravugwa inkuru y’umugabo witwa Jean Pierre Ndababonye washinjwaga ‘kuroha nkana’ abana 13 muri Nyabarongo hakarokoka batatu wakatiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya Fw 500.000.
Yiraguye avuga ko yahabwa igifungo gisubitse kuko atabikoze ku bushake kandi ko no muri abo bana harimo bishywa be babiri(2).
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye nirwo rwemeje ko Ndababonye Jean Pierre bahimba Nyakazehe ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi ‘budaturutse ku bushake.’
Mu bana barohamye bagapfa harimo babiri yari abereye Nyirarume.
Kopi y’Icyemezo cy’urukiko ivuga ko Jean Pierre Ndababonye asonewe gutanga amagarama y’urubanza angana n’amafaranga ibihumbi icumi (Frw10,000).
Icyo cyemezo kivuga ko urukiko rwategetse ko ubwato bwafatiriwe butezwa cyamunara, amafaranga agashyirwa mu isanduku y’Akarere ka Muhanga.
Mu iburanisha ryabaye taliki 08, Kanama, 2023 Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Nyamabuye bwari bwasabiye uriya mugabo igifungo cy’imyaka ibiri agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2.
Hari mu iburansha ryabereye mu ruhame, mu Mudugudu wa Cyarubambire, Akagari ka Matyazo Umurenge wa Mushishiro.
Ubushinjacyaha bwashinjaga Ndababonye ko yashutse umwana w’imyaka 14 y’amavuko kwambukana bagenzi be 12 mu bwato, kandi ubwato bwaragenewe gutwara abantu batatu(3) gusa.
Mu rubanza Ndababonye Jean Pierre yaburanye asaba Urukiko imbabazi, avuga ko yahabwa igifungo gisubitse kuko atabikoranye ubushake.
Imibiri Y’Abana Baguye Muri Nyabarongo Yabonetse Muri Metero 17