Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uwiyamamarizaga Kuba Perezida Wa Equateur Yishwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uwiyamamarizaga Kuba Perezida Wa Equateur Yishwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 August 2023 7:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Fernando Villavicencio wari Umudepite akaba no mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta yarashwe arapfa ubwo yiyamamarizaga kuzayobora Equateur, kimwe mu bihugu bibamo urugomo rukomeye ku mugabane w’Amerika y’Amajyepfo.

Yarashwe ubwo yari avuye mu bikorwa byo kwiyamamaza, araswa n’umuntu wamusanze mu nzira iri mu Majyaruguru w’Umurwa mukuru, Quito, agiye gutaha.

Umwe mu bo mu ishyaka rye yabwiye itangazamakuru ryo mu gace icyo cyaha cyabereyemo ko umuntu yacunze Fernando Villavicencio akinjira mu modoka ye ahita amutungura amurasa mu mutwe.

Perezida wa Equateur witwa Guillermo Lasso yatangaje ko abandi bose babigizemo uruhare bazahigwa bagafatwa, bakabihanirwa.

Uwamurashe nawe yarashwe n’abapolisi baramukoretsa cyane biza kumuviramo urupfu.

Villavicencio yari afite imyaka 59 y’amavuko kandi abageze aho yiciwe bavuga ko yarashwe amasasu atatu mu mutwe.

Muri iryo rasana kandi abantu icyenda bahakomerekeye barimo undi wiyamamazaga ndetse n’abapolisi babiri.

Icyiciro cya mbere cy’amatora ya Perezida wa Equateur kizaba taliki 20, Kanama, 2023 kandi Perezida uri ku butegetsi muri iki gihe ntaziyamamaza.

Imwe mu mpamvu ituma Equateur iba iy’abanyarugomo ni ubwinshi bw’ibiyobyabwenge by’amoko atandukanye byahaciye indiri.

Ababicuruza baba mu matsinda bita ‘cartels’ ahora ahigana ubutwari, bigatuma abayagize bahora barasana hagati yabo no hagati yabo na Polisi.

N’ubwo bikiri mu iperereza, hari abavuga ko uriya mugabo yazize ko mu kwiyamamaza kwe yakundaga kugaruka kuri gahunda ye yo guhashya ibiyobyabwenge na ruswa byamunze igihugu.

Asize umugore n’abana batanu, akaba yari umwe mu bantu umunani bari guhatanira kuyobora Equateur.

Equateur, kimwe mu bihugu bibamo urugomo rukomeye ku mugabane w’Amerika y’Amajyepfo.
TAGGED:AmasasuAmatoraEquateurfeaturedPerezidaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Jibu Rwanda Yatsindiye Guha Amazi Abazitabira Irushanwa Giants Of Africa Festival
Next Article Indege Y’Ingabo Z’Ubufaransa ‘Yavogereye’ Ikirere Cya Niger
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?