Uwiyamamarizaga Kuba Perezida Wa Equateur Yishwe

Fernando Villavicencio wari Umudepite akaba no mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta yarashwe arapfa ubwo yiyamamarizaga kuzayobora Equateur, kimwe mu bihugu bibamo urugomo rukomeye ku mugabane w’Amerika y’Amajyepfo.

Yarashwe ubwo yari avuye mu bikorwa byo kwiyamamaza, araswa n’umuntu wamusanze mu nzira iri mu Majyaruguru w’Umurwa mukuru, Quito, agiye gutaha.

Umwe mu bo mu ishyaka rye yabwiye itangazamakuru ryo mu gace icyo cyaha cyabereyemo ko umuntu yacunze Fernando Villavicencio akinjira mu modoka ye ahita amutungura amurasa mu mutwe.

Perezida wa Equateur witwa Guillermo Lasso yatangaje ko abandi bose babigizemo uruhare bazahigwa bagafatwa, bakabihanirwa.

- Advertisement -

Uwamurashe nawe yarashwe n’abapolisi baramukoretsa cyane biza kumuviramo urupfu.

Villavicencio yari afite imyaka 59 y’amavuko kandi abageze aho yiciwe bavuga ko yarashwe amasasu atatu mu mutwe.

Muri iryo rasana kandi abantu icyenda bahakomerekeye barimo undi wiyamamazaga ndetse n’abapolisi babiri.

Icyiciro cya mbere cy’amatora ya Perezida wa Equateur kizaba taliki 20, Kanama, 2023 kandi Perezida uri ku butegetsi muri iki gihe ntaziyamamaza.

Imwe mu mpamvu ituma Equateur iba iy’abanyarugomo ni ubwinshi bw’ibiyobyabwenge by’amoko atandukanye byahaciye indiri.

Ababicuruza baba mu matsinda bita ‘cartels’ ahora ahigana ubutwari, bigatuma abayagize bahora barasana hagati yabo no hagati yabo na Polisi.

N’ubwo bikiri mu iperereza, hari abavuga ko uriya mugabo yazize ko mu kwiyamamaza kwe yakundaga kugaruka kuri gahunda ye yo guhashya ibiyobyabwenge na ruswa byamunze igihugu.

Asize umugore n’abana batanu, akaba yari umwe mu bantu umunani bari guhatanira kuyobora Equateur.

Equateur, kimwe mu bihugu bibamo urugomo rukomeye ku mugabane w’Amerika y’Amajyepfo.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version