Izamamaza
Uwo muri Airtel ati: “Nta gitutu dushyira kuri MTN, twe dukora ibyacu”

Ubwo Ikigo gitanga serivisi z’itumanaho n’ikorabuanga Airtel Rwanda cyamurikiraga itangazamakuru ibiro bishya bizafasha abakiliya bayo kubona serivisi zo guhererekanya amafaranga, umukozi wacyo yabwiye Taarifa ko mu kazi bakora nta gitutu bashyira kuri MTN ahubwo bo bakora akazi nk’uko bakagennye.
Pacifique Rugina Kabanda ushinzwe ishami ryo kwita ku bakiliya ba Airtel-Rwanda avuga ko serivisi nshya batangiza ziba zigamije inyungu z’abakiliya babo, ko nta gitutu bashyira ku wo ariwe wese harimo na MTN bahanganye ku isoko.
Kabanda Rugina avuga ko kuba batangije ibiro bishya byo kwakira abakiliya babo bagamije bakeneye serivisi z’amafaranga ari ikintu batekerejeho mbere ariko ko ibintu byose bikorwa gahoro gahoro.
Ati: “ Ntabwo ari igitutu dushyira kuri MTN cyangwa ku wundi wese ahubwo ni ibintu dukora biri muri gahunda yo guha serivisi nziza abatugana.”
Avuga ko hari ibigo bitanga serivisi za Airtel biri hirya no hino mu Rwanda kandi ko bazakomeza kongerera imbaraga mu bwinshi kugira ngo zigere kuri benshi bashoboka.
Kabanda avuga ko icyo bifuza ari uko abakiliya babo babona serivisi zose neza kandi mu buryo bunoze, zaba izerekeye guhamagara cyangwa guhanahana amafaranga.
Umwe mu baha serivisi abakiriya ba Airtel abitwa aba agents witwa Celestin Kubwimana ashima ko begerejwe aho bakura amafaranga yo guha umukiliya uje abagana ashaka amafaranga menshi.
Yishimira ko ubwo babonye ahantu ho kuzajya babikuza amafaranga menshi bizatuma nta mukiliya ubura amafaranga ayo ariyo yose yifuza.
Ati: “Hari ubwo umukiliya yazaga ashaka nka miliyoni ariko agasanga mfite Frw 500 000 kubona andi yuzuza Miliyoni bikangora, akigendera kandi akagenda ababye. Ubu rero nishimiye ko azajya aza tukamuha amafaranga yose yifuza.”
Ku ruhande ariko asaba Airtel kuzashyiraho uburyo bwo kurinda amafaranga yabo kugira ngo najya ayobera ku bantu runaka, ajye agaruzwa byihuse.

Ibrahim Daramie na Rugira bafungura imwe muri centers zayo mu Mujyi wa Kigali

Kubwimana Celestin ashima ko Airtel ibegereje amafaranga

Iri ni iduka rya Airtel riri ahitwa KCT mu Mujyi
-
Ubutabera24 hours ago
Urukiko Rwanzuye Ko Rufite Ububasha Bwo Kuburanisha Rusesabagina
-
Politiki10 hours ago
Busingye Yemeje Ko u Rwanda Ari Rwo Rwishyuye Indege Yazanye Rusesabagina
-
Mu mahanga2 days ago
Uwanditse Itangazo Rya Leta Ryo Kubika Ambasaderi W’u Butaliyani Yirukanywe
-
Icyorezo COVID-193 days ago
Abo Kwa Museveni Bakingiwe COVID-19
-
Imibereho Y'Abaturage3 days ago
I Bugesera Huzuye Uruganda Rw’Amazi Ruzaha N’Umujyi Wa Kigali
-
Mu Rwanda3 days ago
Uvugwaho Kugurisha Umubiri w’Uwazize Jenoside Yarafunzwe
-
Ubutabera2 hours ago
Hari Inyandiko Yabonywe ‘Ivuga Ku Mugambi’ Wo Gutoroka Kwa Rusesabagina
-
Ububanyi n'Amahanga2 days ago
Ikigo Ndangamuco Cy’Abafaransa Kigiye Kongera Gufungurwa Mu Rwanda