Jean Bosco Rudasingwa wari uhagarariye Ihuriro ry’abagabo baharanira kumvikanisha akamaro k’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo mu nama yahuje abagore bagize Pro Femmes Twese hamwe na MIGEPROF yavuze ko iby’uko nta nkokokazi ibika hari isake bidakwiye. Kuri we ubufatanye bugira akamaro kuri bose.
Rudasingwa avuga ko abantu batagombye gutsimbarara ku k’ejo, ngo bumve ko umuhungu ( umugabo) ari we kamara ahubwo ko byaba byiza umugore agize uruhare mu iterambere ry’urugo n’u Rwanda muri rusange.
Yemeza ko iyo hari umwe mu bagize umuryango( cyane cyane umugabo n’umugore)uhejwe mu muryango bitera ubukene ariko ko iyo bose bahawe uburyo bwo kwerekana no gukora ibyo bashoboye bigirira bose akamaro.
Abajijwe niba ihame ry’uburinganire atari ikintu cyaje kitura ku Banyarwanda kizanywe n’umuco w’Abazungu , Jean Bosco Rudasingwa yavuze ko abantu batagombye kureba aho ikintu cyaturutse ahubwo bagombye kureba akamaro bifite.
Ati: “ Twe nka RWAMREC icyo tureba kandi nsanga ari cyo cy’ingenzi ni ukureba akamaro bigirira abagize umuryango kurusha uko twatinda aho ibintu runaka byaturutse. Akamaro k’ikintu niko k’ingenzi kurusha inkomoko yacyo cyane cyane iyo atari kibi.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango Pro Femmes ‘Twese Hamwe’, Madamu Bugingo Emma Marie avuga ko umuryango ahagarariye uhora wifuza ko abagore bumva imbaraga bifitemo zo gutanga ibitekerezo byo kubaka igihugu.
Avuga ko mu bushakashatsi bakoreye mu Turere two mu Ntara y’Amajyepfo basanze hari abagore bakitinya, bikifata ntibatange ibitekerezo mu nteko z’abaturage kandi baramutse babitanze byagira icyo bihindura.
Avuga ko abagore bakererwa inama cyangwa bakazisiba kubera ko baba bahugiye mu mirimo yo mu ruyo yise ‘iya hato na hato’.
Bugingo avuga ko n’ubwo hakiri intambwe ndende kugira ngo abagore n’abagabo bumve ko kuzuzanya biri mu nyungu z’ingo zabo, ariko hari intambwe yatewe kandi nziza.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2015 rivuga ko rimwe mu mahame igihugu kigenderaho ari iry’uburinganire.