Uwunganira Abakekwaho Jenoside Yakorewe Abatutsi Yayipfobereje Mu Rukiko

Accused Fabien Neretse (R) stand next to his lawyer Jean Flamme outside the palace of justice during an evacuation due to a bomb alert at the Jury Constitution of the Assizes trial, where Fabien Neretse, Emmanuel Nkunduwimye and Ernest Gakwaya are accused of war crimes during the Rwanda Genocide in 1994, at the Assizes Court of Brussels Capital, in Brussels, on November 4, 2019. (Photo by THIERRY ROGE / BELGA / AFP) / Belgium OUT (Photo by THIERRY ROGE/BELGA/AFP via Getty Images)

Uwo ni Me Jean Flamme wunganira Pierre Basabose na Twahirwa Séraphin. Uyu mugabo yavugiye mu rukiko ko mu Rwanda habaye Jenoside enye. Byarakaje inteko iburanisha ihita imuhagarika kubera ko ibyo yavugaga byari bihabanye n’icyaburanaga.

Uwunganira abarege muri uru rubanza witwa  Me Martin Andres Karongozi yanenze imyitwarire ya mungezi we Me Jean Flamme avuga ko atari ubwunganizi ahubwo ari ugupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bikorewe mu rukiko.

Mu rukiko rwa rubanda rwo mu Bubiligi niho haraya habereye iri buranisha rititabiriwe na Pierre Basabose kubera ko arwaye.

No mu iburanisha rya mbere ntiyitabye kubera iyo mpamvu n’ubundi y’uburwayi.

- Advertisement -

Ubwo Me Flamme yahabwaga ijambo yagaragaje ko atemera ibyabaye byose mu Rwanda, avuga ko ‘ari ibihimbano’ nyuma kandi ko byatewe n’Umuryango FPR Inkotanyi.

Me Flamme yavuze ko mu Rwanda hakozwe Jenoside enye: iyakorewe Abatutsi, Abahutu n’Abatwa n’abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma yo kubivuga, abacamanza bamuhagaritse, bagaragaza ko aho kunganira ari kwibasira inzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Me Karongozi avuga ko n’ubwo Me Flamme afite uburenganzira bwo kugira icyo avuga mu rubanza, ariko uwo yunganira nawe akenewe kumvwa.

Avuga  ko atari we uzajya anasubiriza ukekwa ku bijyanye n’ibyaha akekwa ko yakoze.

Ati “Dukeneye kumva Basabose. Ni ibintu bigomba kwigwaho. Ntabwo bishoboka ko asaba ibintu bibiri bitandukanye birimo kugira uburenganzira bwo kuburana kandi avuga ko atari bubashe kuburana bijyanye n’uburwayi. ”

Ikindi ni uko ngo asanga ibitekerezo bya Me Flamme atari ibya Basabose yunganira.

Asanga bishoboka cyane ko ari  imyemerere ye bwite yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bigakorwa mu buryo butandukanye burimo n’ubufifitse.

Me Karongozi avuga ko urubanza rwa Basabose na mugenzi we rufite umwihariko w’uko ari abantu basanzwe ugereranyije n’abagaragaye mu manza zabanje.

Ngo n’ubwo batari mu bacuze umugambi, ariko ngo bagaragaje ubushobozi buhambaye mu kwica Abatutsi.

Uru rubaye urubanza rwa Gatandatu u Bubiligi buri kuburanishamo abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version