Iki ni ikibazo Perezida Kagame yabajijwe mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Mbere taliki 01, Mata, 2024. Kagame avuga ko umusimbura azaboneka byanze bikunze kandi ko agomba kuzaba umuntu uharanira ko ibyagezweho bikomeza.
Avuga ko uwo muntu azaboneka kandi ko ari Abanyarwanda bagomba kuba ari bo bamwihitiramo
Perezida Kagame avuga ko kuba acyemera kwemera kuyobora Abanyarwanda kuko babimusaba ari uko hari ibitarajya ku murongo ariko ngo ibintu bibaye bimeze neza nawe yaruhuka.
Kagame avuga ko ibyo kuba umuntu yamara imyaka runaka ku butegetsi ubwabyo atari ikibazo ahubwo uko ayobora ari cyo k’ingenzi.
Avuga ko atakwirirwa ategereza ko abonwa ko arambiranye ahubwo ko yakwigendera hakiri kare.
Ati: “ Nifuza kuzasiga u Rwanda rutekanye, rufite abaruyobora kandi abarutuye batera imbere”.
Avuga ko muri iki gihe u Rwanda ruri kubaka inzego nyinshi haba mu burezi, mu buzima n’ahandi kandi ko ashaka ko Abanyarwanda babona serivisi mu gihugu cyabp aho kujya muri Kenya cyangwa muri Afurika y’Epfo cyangwa mu Buhinde.
Uzamusimbura ngo agomba kuzaba ari umuntu wihariye kandi ushobora no guteza igihugu imbere kumurusha kuko abantu batandukanye.
Kagame kandi avuga ko abantu bakwiye guhora bumva ko bagomba gukora ibyiza kurushaho.
Avuga ko ibyo abantu babona bikorwa atari we ubikora wenyine ahubwo ko bikorwa n’abandi we akaza abihuza, abiha n’uburyo bikorwa.
Mu kiganiro cye kandi yakomoje ku cyagoye Inkotanyi kuva zatangiza urugamba rwo kubihora u Rwanda, avuga ko icyo kibazo cyabaye icyo gusubiza abantu moral nyuma y’uko abari abayobozi b’ingabo ku rugamba baruguyeho ku ikubitiro.
Avuga ko ikibazo kinini cyabaye kungera gushyira mu ngabo ubushake n’ubushobozi bwo kongera kurwana.
Gupfusha abo bayobozi kandi byabaye mu gihe nta n’ibikoresho bihagije byo gukomeza kurwana byari bihari.
Byabaye kuba kongera kubaka bundi bushya, ndetse hari abasirikare basubiye inyuma bahungira muri Uganda kuko ari ho hari hafi.
Ati: “ Mu by’ukuri icyo nicyo cyagoranye”.
Abajijwe icyo abona yishimira kuva u Rwanda rwabohorwa kugeza ubu, Perezida Kagame avuga ko n’amafoto abyerekana ko u Rwanda rwateye imbere .
Ashima kandi ko Abanyarwanda babayeho bishimye ntawe ubabaza uwo bari bo kandi ngo n’amajyambere agaragara mu cyaro.