Twabwiye Abarokotse Jenoside Ko Nabo Hari Icyo Bagombaga Gutanga- Kagame

Ubwo yasubizaga ku cyakozwe ngo abarokotse batange imbabazi ku babakoreye Jenoside, Perezida Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside abarokotse Jenoside bari bakeneye ubutabera ariko ko nabo hari icyo basabwe kugira ngo u Rwanda rwongere rube igihugu cy’Abanyarwanda BOSE.

Ni mu kiganiro yahaye radio zigenga ari zo Radio 10 na Royal FM ku byakozwe mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Kagame yavuze ko abakoze Jenoside babihaniwe ariko banabwira ko batazongera kubitekereza na rimwe kandi ko n’uwabikinisha yazabihanirwa.

Perezida Kagame avuga ko byatewe kandi no gutekereza, abantu bakareba aho ibifitiye igihugu akamaro biri n’icyakorwa.

- Kwmamaza -

Ati: “ Abo Jenoside yahitanye yarabahitanye ariko uwayikoze sinzi icyo yavanyemo.”

Avuga ko abarokotse Jenoside basabaga ubutabera ariko n’abo hari icyo basabwaga.

Avuga ko Leta yasabye abarokotse Jenoside kongera kubaka ubuzima bwanyu n’ubw’abandi barokotse kandi ngo ibyo niko byagombaga kugendana no kubabarira abakoze Jenoside.

Ibyo kandi byarashobotse nk’uko bigaragara.

Ati: “ Twabwiye abarokotse ko akababaro kabo kumvikana kandi ko kugira ngo igihugu cyubakwe byasabaga ko batanga imbababazi kugira ngo hubakwe ubutabera burenze ubusanzwe”.

Ikindi kandi ngo Abanyarwanda bose bakwiye gusubiza amaso inyuma bakamenya aho bava, aho bari n’aho bagomba kujya.

Abana bari ho ubu ngo bagomba kugira icyo biga bakuye ku bakuru.

Asaba Abanyarwanda kumenya icyo bashaka kubacyo.

Avuga ko uko yabibonye, yasanze Abanyarwanda bakunda igihugu cyabo kandi bagaharanira ko u Rwanda ruba igihugu kibereye buri Munyarwanda wese.

Ku byerekeye ingengabitekerezo ya Jenoside ivugwa mu Karere u Rwanda ruherereyemo Perezida Kagame avuga ko ibi atari ibintu bije vuba aha ahubwo ko byatangiye mu mwaka wa 1960 ubwo Abatutsi babaga mu Rwanda bameneshwaga n’ubutegetsi bwari ho, bubaziza abo bari bo.

Nyuma ndetse ngo guhera muri iyo myaka kugeza mu myaka ya 1990 hari irindi vangura bakorerwaga mu Rwanda ndetse hari n’abishwe mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Ikindi kandi ni uko guhera mu mwaka wa 1994 kugeza mu mwaka wa 2024, ni ukuvuga indi myaka 30 ubu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo naho hari ivangura n’ubwicanyi bikorerwa abo mu

Ati: “ …Ubu turibuka ariko hari ibintu mu Karere nabyo bisa na biriya, ubu abantu bicwa mu Burasirazuba bwa DRC, abantu barenga 100,000 bicwa kandi batotezwa kandi  bikavugwa bitwa ko bikorwa Abatutsi. Abo babica kandi bagafatanya n’Interahamwe. Ibyo nabyo ni ibintu bije nyuma y’indi myaka 30 nk’uko twahoze tubibona”.

Avuga ko ibyirondakoko biba n’ahandi ku isi kandi ibyo ngo ni ibitekerezo bitajyanye n’igihe by’abantu batajyana n’igihe isi irimo, ibyo yise primitivity.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version