Vatican Yasohoye Ifoto Y’Umurambo Wa Papa Benedigito XVI

Nyuma y’uko Papa Benedigito XVI atabarutse, ibiro bya Papa Francis byasohoye ifoto y’umurambo we aryamye agaramye yambaye imyenda y’icyubahiro igenewe Papa iyo ari mu bikorwa bikomeye bya Kiliziya.

Ifoto ya Papa Benedigito XVI imwerekana yahuje ibiganza byombi, afite ishapure mu ntoki kandi yambaye inkweto.

Iruhande rwe hari buji iri kwaka ndetse n’igiti cya Noheli gitatse,

Umurambo we uruhukiye muri Kiliziya yitwa Mater Ecclesiae.

- Advertisement -

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Umuvugizi wa Vatican yatangaje ko Papa Benedigito XVI yapfuye.

Itangazo ryo mu Biro bya Papa ryavugaga ko Papa Benedigito XVI yaguye muri mositeri yabagamo.

Yari amaze iminsi arwaye arembye.

Joseph Ratzinger ( niwe Papa Benedigito XVI) yari afite imyaka 95 y’amavuko.

Mu minsi ishize, Papa Francis yari yasabye abayoboke ba Kiliziya gatulika bose gusengera umukambwe  Papa Benedigito XVI.Yagize ati: “ Ndabasaba ko  mwese abizera ko musengera Papa Umunyacyubahiro Benedigito XVI kuko ararwaye cyane.”

Papa Benedigito XVI yatabarutse kuri uyu wa Gatandatu habura amasaha make ngo umwaka wa 2022 urangire

Nawe yasabye Imana ko yakomeza kwita kuri Papa Benedigito XVI.

Umuvugizi wa Vatican witwa Matteo Bruni icyo gihe  yavuze ko ubuzima bwa Papa Benedigito XVI bugeze aharenga.

Nyakwigendera Papa Benedigito XVI  mu mwaka wa 2013 yatangaje isi yose ubwo yavugaga ko yeguye ku bushumba bwa Kiliziya kuko ngo yumvaga nta mbaraga afite kubera gusaza.

Undi Papa waherukaga kwegura mbere ye yitwaga Gregory XII weguye mu mwaka wa 1415.

Hagati aho kandi na Papa Francis nawe aherutse guca amarenga ko ashobora kuzegura ubuzima bwe niburamuka bukomeje kumutenguha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version