Ubuyapani Bukomeje Guteza Imbere Karate Mu Rwanda

Mu rwego rwo gufasha abakina Karate mu Rwanda, u Buyapani bubinyujije mu ishyirahamwe ryitwa Japan Karate Association, baherutse guha abantu 30 biganjemo abana impamyabumenyi yemeza ko bazamuye ubumenyi muri uyu mukino.

Ku wa Gatanu, taliki 30 Ukuboza 2022, nibwo abatsinze ibizamini byatanzwe n’abatoza bavuye mu Buyapani ku gicumbi cy’umukino wa karate, bashyikirijwe impamyabushobozi zabo.

Bahawe  n’imyambaro y’uyu mukino yitwa ‘Kimono’.

Abari barakoze ibi bizamini ni abantu 36.

- Advertisement -

Abatsinze biriya bizamini bahise bahabwa umukandara wo ku rwego rwa Dan.

Umwe muri bo witwa Muhire Shingiro David Gift yavuze ko ashimishijwe  n’intambwe yateye.

Yagize ati: “Ndishimye cyane.  Ubu ni bwo bigitangira kuko nifuza kuzaba Sensei ukomeye.”

Sensei Karamaga Barnabe wahawe Dan ya gatanu, ari nawe ufite nyinshi mu bakoze biriya bizamini yasabye abakiri bato gukunda uriya mukino.

Ati: “Ntabwo wagera kuri Dan ya gatanu byoroshye bisaba kubikunda ndetse no gukora imyitozo cyane.”

Avuga ko n’ubwo karate yateye imbere mu Rwanda, igifite imbogamizi y’uko abenshi bayitangira ariko ntibayikomeze.

Umuyobozi wungirije wa JKA Rwanda, Ganziteka Didier Pascal, yavuze ko impamyabushobozi batanze zemewe ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Izi mpamyabushobozi twatanze zemewe ku rwego mpuzamahanga aho wajya hose ku isi urayerekana ugakina, umukandara wawe uba wemewe ntabwo usubizwa inyuma.”

Avuga ko umwaka utaha bazatangira kwitabira amarushanwa mpuzamahanga hanze y’u Rwanda.

Mu bakinnyi 36 bakoze ibizamini, 15 bahawe Dan ya mbere (Shodan), batandatu bahabwa iya kabiri (Nidan), babiri bahawe iya gatatu (Sandan), batandatu bahabwa iya kane (Yodan) n’umukinnyi umwe wahawe Dan ya Gatanu (Godan).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version