Venezuela Yemereye N’Abafaransa Kuyicukuramo Petelori

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Perezida w’agateganyo wa Venezuela, Delcy Rodríguez, ku wa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri(9) 2026, yayoboye isinywa ry’amasezerano y’ubwumvikane (Memorandum of Understanding) hagati y’ikigo cya Leta gishinzwe peteroli, PDVSA, n’ikigo cy’Abafaransa gikora mu bijyanye n’ingufu, TotalEnergies E&P New Ventures.

Reuters yanditse ko aya masezerano yasinyiwe ku ngoro ya Perezida i Caracas(umurwa mukuru wa Venezuela).

Yasinywe na Héctor Obregón, uyobora PDVSA, na Francisco Javier Rielo, Umuyobozi Mukuru wa TotalEnergies ushinzwe ibikorwa muri Amerika.

Kugeza ubu, ibisobanuro birambuye ku mishinga, agaciro kayo cyangwa ingano y’ishoramari ntibiratangazwa.

Aya masezerano aje mu gihe Leta nshya ya Venezuela iri gukorana n’ibigo mpuzamahanga byinshi mu rwego rwo kongera ishoramari mu bikorwa bya peteroli na gazi.

Mu minsi ishize, habayeho amasezerano yasinywe na Leta ya Venezuela n’ibigo by’Abanyamerika bya Chevron, Eni, Continental Resources na GE Vernova.

Chevron, nk’urugero, yatangaje gahunda yo gushora hafi miliyari $7 mu bikorwa byayo muri Venezuela, hagamijwe kuzamura umusaruro wayo muri iki gihugu.

Venezuela ifite hafi miliyari 303 z’ingunguru za peteroli zemejwe ko ziri mu butaka, ku buryo ari kimwe mu bihugu bifite ibigega bya peteroli byinshi ku isi.

Ariko umusaruro wayo ntiwabyajwe umusaruro ku rwego rushimishije bitewe n’imyaka y’ishoramari yadindijwe n’ubutegetsi butari bwishimiwe na Amerika.

Leta ya Delcy Rodríguez ivuga ko ivugurura ry’amategeko agenga ibikomoka kuri petelori muri uyu mwaka rigamije gushyiraho uburyo bw’amategeko bworohereza abashoramari b’abanyamahanga kwinjira muri uru rwego.

Ibi byitezweho gutuma Caracas yongera gufungurira amarembo ibigo mpuzamahanga bikora mu ngufu, nayo ikabona amadolari.

Aya masezerano ya TotalEnergies aje nyuma y’ihinduka rikomeye rya politiki ryabaye muri Venezuela muri Mutarama(1) 2026, ubwo Nicolás Maduro yavanwaga ku butegetsi n’igisirikare cy’Amerika, maze Delcy Rodríguez wari Visi Perezida we afata ubuyobozi bw’agateganyo.

Ifoto:Rodríguez uyobora Venezuela

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *