Sergio Ramos Na Bagenzi Be Bageze I Kigali

Amashusho yatangajwe n’umunyamakuru wa RBA witwa Rigoga Ruth yashyize kuri Twitter arerekana abakinnyi batatu ba Paris Saint Germain bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali kiri mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Hari hashize igihe gito bitangajwe n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere , RDB , ko bariya bakinnyi bazasura u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu.

Umwe mu bakozi ba RDB wari wagiye kubakira

Umuyobozi w’iki kigo Clare Akamanzi yavuze ko bariya bakinnyi bazaza mu Rwanda mu rwego rwo kubahiriza amasezerano u Rwanda rwagiranye n’iriya kipe yo kwamamaza u Rwanda binyuze mu kiswe Visiti Rwanda.

- Advertisement -

Ati: “ Bazasura ahantu hatandukanye mu Rwanda no muri Pariki zose uko tuzizi.”

Clare Akamanzi avuga ko kubera ko bariya bakinnyi bazwi n’abantu benshi, bivuze ko aho bazasura hose abakunzi babo bazaba bahakurikiranira hafi bityo nabo bamenye u Rwanda.

Avuga ko icyo u Rwanda rushaka ari uko abanyamahanga barumenya ari benshi bakarusura bikarwinjirza ariko nabo barugeramo bakumva baguwe neza.

Mu mwaka wa 2021 ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiro n’abaturage, yakomoje k’urukundo akunda Arsenal ndetse na Paris Saint Germain.

Icyo gihe yavuze ko kuba u Rwanda rukorana na Paris Saint-Germain bishingiye no kuba ifite n’abakinnyi beza.

Yigeze kubwira Clèophas Barore wamukoresheje ikiganiro muri Nzeri, 2021 ko Paris Saint- Germain ari ikipe nziza  ndetse mu bakinnyi beza ifite harimo na Messi, Neymar, Mbappé n’abandi.

Ubu u Rwanda rukorana n’amakipe abiri akomeye ari yo Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version