Gasabo: Umuntu Yapfiriye Mu Nkongi Yaraye Yibasiye Agakiriro Ka Gisozi

Nyuma yo gukura mu nzira ivu n’ibindi byose byatewe n’inkongi ikomeye yibasiye agakiriro ka Gisozi, amakuru acvuga ko umuntu umwe ari we yahitanye.

Umuriro mwinshi wakongoye agace kari gatuye kitaruye utundi, inzu zegeranye zirakongoka.

Ibibatsi by’umuriro byari byinshi k’uburyo abantu bahunze ingo zabo bajya ahitaruye ngo badashya.

Bivugwa ko uwo muntu yapfuye ubwo yajyaga gukuramo ibicuruzwa bye, umuriro n’umwotsi bikamuzibiranya akananirwa kugaruka inyuma.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yaraye asabye abaturage gutunga kizimyamwoto kugira ngo ijye ibagoboka m gihe polisi itarahagera.

Yabasabye no kwirinda gucomeka igihe kirekire ibintu bishyuha cyane nk’ipasi cyangwa amashyiga akoresha amashanyarazi kuko bitinda bigateza inkongi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version