Abanyarwandakazi bamamaye cyane mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, Dorcas na Vestine, batangaje ko igihe kigeze ngo bishakashakire imikorere yabo badakoranye na Murindahabi Irenée.
Uyu mugabo wakoze mu myidagaduro igihe kirekire akayamamaramo ku izina rya MIE niwe wafashije aba bavandimwe kumenyekana binyuze mu kubakorera indirimbo no kuzifasha gutambuka mu mashusho.
Mu itangazo abo bakobwa bageneye itangazamakuru bavuga ko bazashimira Murindahabi imikoranire bagiranye muri icyo gihe cyose.
Hari aho banditse bati: “Mbere ya byose, mureke dushimire MIE tubivanye ku mutima kubera urugendo twakoranye muri icyo gihe cyose. Yadufashe ukuboko, gukorana urugendo rwatumye tugera ku nzozi zacu.”
Basaba Imana ko yazafasha Murindahabi Irenée n’abo bakorana bakazakomereza mu nzira yabo kandi yuzuye imigisha.
Bashima abafana babo kandi k’urukundo baberetse muri icyo gihe cyose.
Vestine na Dorcas bavuga ko aho ibintu bigeze, ari ngombwa ko batangira uburyo bwabo bwo kwishakira imibereho no guteza imbere impano yabo.


