Nyuma y’uko Ambasaderi w’u Butaliyani muri DRC yicwa n’abarwanyi bivugwa ko ari aba FDLR, hasohowe Video yerekana uko byagenze.
Amb Luca Attanasio yicanywe n’umushoferi we hamwe n’uwari ushinzwe kumurinda.
Ubwo buriya bwicanyi bwabaga hari video yafashwe itangarizwa ikinyamakuru Dailymail.
N’ubwo Ikigo gikora ubushakashatsi ku mitwe y’abarwanyi iba muri DRC kitwa Baromètre de Securité au Kivu cyatangaje cyemeza ko kiriya gitero cyakozwe na FDLR.
Umurambo wa Amb Attanasio n’uwari ushinzwe kumurinda witwa Iacovacci yacyuwe mu Butaliyani kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro.
Video yaraye isohowe yerekana imodoka za PAM/WFP ziri ku murongo ziri mu rugendo zagera imbere zigahura n’ikamyo ihagaze mu muhanda bisa n’aho yari yapfuye.
Ku ruhande rwayo hari hahagaritswe moto ipakiye amakara menshi.
Iyo bigitangira hagaragara abantu bake bahagaze hirya gato y’uwo muhanda baseka, babyina, mu kanya gato hagakurikiraho amasasu.
Camera yafashe iriya video yerekana abantu biruka bagana ahari za modoka za PAM/WFP barimo n’umugabo wari wambaye imyenda ya gisirikare nawe yiruka agana ku ruhande ruteganye nizo modoka nawe arasa.
Amashusho kandi yerekana irindi tsinda ry’abantu bari ku ruhande hateganye n’aho byaberaga barebera baseka cyane, babyina.
Camera ntiyakomeje gufata amashusho.
Ikindi kandi ni uko iterekana mu by’ukuri imodoka Ambasaderi Attanasio yari arimo.
Itangazo riherutse gusohorwa n’Ibiro by’Umukuru wa DRC rivuga ko Amb Luca Attanasio yageze i Goma ku wa Gatanu w’Icyumweru cyabanjirije icyo yapfiriyemo.
Ku wa Mbere w’icyo Cyumweru nibwo yavuye i Goma agana Kiwanja muri Rutschuru agenda aherekejwe n’ushinzwe kurinda umutekano we hamwe n’abakozi ba WFP.
Bamaze kurenga ibilometero bitatu, nibwo baguye mu gico batezwe n’abarwanyi batandatu bitwaje imbunda za AK-47 n’umuhoro.
Abo barwanyi bakuye abantu muri za modoka babashorera babajyana mu ishyamba ariko bamwe babanza kubyanga bituma barasamo umwe kugira ngo babakure umutima.
Iryo sasu niryo ryakanze abarinda Pariki ya Virunga n’abasirikare ba DRC bari hafi aho barahurura nibwo barasanye nabo, muri uko kurasana niho haguye umurinzi wa Ambasederi Attanasio, umushoferi we nawe akomereka mu nda bikomeye biza kumuviramo urupfu.