Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Virus Ya Delta Yagamburuje Israel ‘Isubizaho’ Kwambara Agapfukamunwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Virus Ya Delta Yagamburuje Israel ‘Isubizaho’ Kwambara Agapfukamunwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 August 2021 7:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inama y’Abaminisitiri ba Israel yaraye iteranye ifata umwanzuro w’uko abaturage bagiye kongera kujya basohoka mu ngo zabo bambanye agapfukamunwa. Israel yari imaze amezi make ihaye uburenganzira abayituye bw’uko batazongera kwambara agapfukamunwa aho bari hose.

Iki cyemezo cyari cyarafashwe nyuma y’uko iki gihugu cyari cyarizeye ko cyarangije guhashya bigaragara ubwandu bwa COVID-19 nyuma yo gukingira abaturage barenga 60%.

Imyanzuro yaraye ifashwe, yemeza ko guhera mu mpera z’iki Cyumweru, abaturage bagomba gusohoka mu ngo zabo bambaye udupfukamunwa.

The Jerusalemu Post yanditse ko abakora mu nzego za Leta bagomba gukora batarenze 50%  by’umubare wose w’abakozi ndetse n’abikorera nabo basabwe gukurikiza uyu mubare.

Hari gahunda kandi yo gushyiraho urutonde rw’ibihugu bicye bifite abaturage bemerewe kujya muri Israel.

Minisitiri w’ingabo za  Israel Benny Gantz avuga ko mu Ukwakira hashobora kuzafatwa ingamba zirimo na Guma mu rugo.

Muri Guma mu rugo ya Israel nibwo bateganya kuzakingira abaturage benshi.

Ubwoko bushya bwa COVID-19 bwiswe Delta nibwo bwatumye Israel iva ku izima, ifata izindi ngamba zo kubukumira.

Guverinoma ya Israel iherutse guterana isaba  abatuye Isi kubanza gutekereza kabiri mbere yo gukingiza abaturage babo urukingo rwa Pfizer-BioNTech.

Ni igitekezo cyazamuwe nyuma yo kubona ko abaturage bayo bari barakingiwe COVID-19 hakoreshejwe urukingo Pfizer-BioNTech bari kwandura ubwoko bushya bwayo bwiswe Delta.

Imibare yerekana uko ubwandu bwifashe muri Israel. Abaturage bari guhabwa urukingo rwa gatatu baracyari bacye

Israel nicyo gihugu cya mbere ku isi cyakingiye abaturage bacyo benshi ku kigero cya 61% gikoresheje urukingo rwa Pfizer-BioNTech.

Kubera ubwinshi bw’abaturage bayo baherutse kwandura, byabaye ngombwa ko Minisitiri w’Intebe Naftali Bennett atumiza Inama idasanzwe ya Guverinoma kugira ngo barebere hamwe icyakorwa.

Inama yabahurije mu Biro bya Minisitiri w’Intebe biri ahitwa Kirya mu mujyi wa Tel Aviv.

Ubu iki gihe muri kiriya gihugu ubwandu buri kuzamuka ku kigero cya 1.52%, ubu bukaba ari ubwandu bunini buhagaragaye ugereranyije n’uko byari bimeze guhera muri Werurwe, 2021.

Imibare y’uko iki cyorezo kimeze muri Israel irakusanywa igashyirwa mu mbonerahamwe inshuro eshatu buri munsi.

Ubwoko bushya bwa COVID-19 bwiswe Delta abahanga bo mu Buhinde babwise ko bwihinduranya mu buryo bubiri  butandukanye.

Ubwo buryo babuhaye amazina ari yo: L452R na E484Q.

L452R ni uburyo Delta yihinduranya busa n’ubundi bwigeze kwitirirwa California mu gihe uburyo bwa E484Q bwo busa n’ubundi bwigeze kugaragara muri Brazil no muri Afurika y’Epfo.

Proteins nizo zifasha COVID-19 kubaho. Ni ibiryo byayo

Ubu buryo bwombi buherereye muri za proteins z’iriya virus k’uburyo buyifasha kwinjira no kuzahaza umuntu mu buryo bwihuse.

Bizwi ko proteins ari zo biribwa bya virus itera indwara ya COVID-19.

TAGGED:AgapfukamunwaCOVID-19DeltafeaturedIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyaranze Uruzinduko Rwa Perezida Samia Suluhu Mu Mafoto 20
Next Article U Rwanda Rwohereje ‘Indi Batayo’ Muri Centrafrique
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?